Ni umushinga watangirijwe mu Karere ka Rubavu uzamara imyaka ibiri, ukazafasha abacuruzi biganjemo abagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi buciritse, bufite igishoro kitarengeje miliyoni 20Frw.
Imishinga 500 izahiga iyindi izahabwa agera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, nk’inguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 10%.
Amafaranga make azatangwa ni 250,000Frw mu gihe amenshi ari 5,000,000Frw kuri buri mucuruzi cyangwa se koperative. Mbere yo kuyahabwa abacuruzi bazasobanurirwa uko bategura imishinga, uko bayirinda kugira ngo iyo nguzanyo itazabapfira ubusa.
Ngarukiyimana Athanase, umubaji wo mu Karere ka Rubavu yemeza ko nagira amahirwe yo gufata kuri iyi nguzanyo azongera kuzahura ubucuruzi bwe kuko ngo kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda mu 2020 ubucuruzi bwe bwasubiye inyuma ku buryo budasanzwe.
Yagize ati “Covid-19 yaje dukora ubucuruzi, muri za mbogamizi buri munyarwanda wese yahuye na zo natwe zatugezeho, hari ahantu nageraga, ubu ntagishobora kugera, kubona inguzanyo nk’izingizi ku nyungu ntoya nka 10% bizadufasha gukora nk’uko twahoze ndetse tuzanarenzaho”.
Nyiransabimana Monique, ucuruza imbuto azivana i Rubavu azijyana mu mujyi wa Goma yemeza ko aramutse abonye igishoro kirenze ibihumbi 50Frw asanzwe akoresha, yakwagura ubucuruzi bwe, kuko iminsi imipaka yamaze ifunze yamuteye igihombo.
Ati “Mu gihe cya Covid-19 abandi bacuruzi bo mu Rwanda hari ubwo barekaga bagacuruza, na ho twe byari bigoye kuko imipaka yari ifunze, ntitwabashaga kwambuka ahubwo n’igishoro twarakiriye ku buryo aho imipaka ifunguriwe dukora nabi nabi kubera kutagira igishoro. Ndashimira Perezida Kagame kuko azi kubana n’amahanga bikaba bidufashije kubona iyi nguzanyo ku buryo bworoshye.
U Busuwisi bubinyujije mu muryango mpuzamahanga, SPARK ukorera mu ntara y’uburengerazuba buvuga ko iyi nkunga yatanzwe n’abaturage b’Abasuwisi igenewe u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buri gihugu kikaba cyaragenewe miliyoni ebyiri z’amasuwisi (agera kuri miliyari 1Frw).
Igol Kana, uyobora SPARK mu ntara y’uburengerazuba avuga ko impamvu bahisemo gufasha abacuruzi baciriritse ari uko hari izindi gahunda za Leta zagiye zibaho zikibanda ku bacuruzi banini nk’inganda n’amahoteli, ugasanga abacuruzi baciriritse bataritaweho cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abacuruzi bazahabwa iyi nguzanyo kuyishyura neza kugira ngo igere ku mubare munini w’abatuye aka karere.
Mbere y’icyorezo cya Covid-19 urujya n’uruza ku mipaka rwari abaturage basaga ibihumbi 45, ariko Akarere ka Rubavu kemeza ko imibare yagabanutse kuko RDC yagabanyije amasaha yo gukoresha umupaka uyihuza n’u Rwanda bawufunga saa cyenda z’amanywa bitewe n’umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!