Guhera muri Nzeri uyu mwaka nibwo hatangiye igikorwa cyo kwimura mu buryo bwa rusange, abari batuye Midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera, bimurirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka Kicukiro, aho bubakiwe na Leta y’u Rwanda.
Guverinoma ivuga ko kwimura abo baturage biri mu murongo yihaye wo kubatuza neza bavanwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, no ku nyungu rusange.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yabwiye IGIHE ko ubu imiryango 1,130 igizwe n’abantu 5,402 , imaze kwimurirwa mu mudugudu wa Busanza.
Mu Busanza, umuryango wagiye uhabwa inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 14Frw na miliyoni 35Frw. Byakozwe ku baturage bose n’abari bafite imitungo ifite agaciro kari munsi ya miliyoni 14 Frw.
Icyakora, imiryango ifite imitungo y’agaciro karenze miliyoni 35 Frw, ntabwo yahawe inzu ahubwo yabariwe amafaranga, bijyanye n’ibyo igenagaciro ryagaragaje.
Mukuralinda yavuze ko imiryango 45 muri 53 ariyo imaze guhabwa ingurane y’amafaranga. Icyakora, hari indi miryango umunani itarahabwa ingurane kubera ibibazo bitandukanye bitarakemuka.
Ati “Hari abantu babiri bamaze gusinya igenagaciro ryabo ariko basanga imitungo yabo bayitanzeho ingwate. Turacyategereje banki zabo gutanga ibyangombwa by’umwimerere by’imitungo yabo. Kugeza ubu abantu batandatu ntabwo barasinya igenagaciro ryemejwe.”
Mukuralinda yavuze ko hari abantu babiri baba mu mahanga harimo uba muri Côte d'Ivoire n’uwo muri Canada, bemeye igenagaciro ryakorewe imitungo yabo biciye kuri email, ariko batarahabwa amafaranga yabo.
Yavuze ko ayo amafaranga yabo azashyirwa mu isanduku ya Leta kugeza igihe bohereje ababahagarariye bemejwe na ambasade cyangwa se bo biyiziye mu Rwanda bakayafata.
Mu bari batuye Kangondo kandi hari abantu batatu banze kwemera igenagaciro bakorewe, bagitegereje umwanzuro w’urukiko mu gihe umuntu umwe agitegereje igenagaciro rishya hashingiwe mu biciro biriho mu 2022.
Mukuralinda yabwiye IGIHE ko mu nzu zari zateganyirijwe kwimurirwamo abari batuye Kangondo na Kibiraro, hasigaye inzu 130, ni ukuvuga ko inzu zimaze guhabwa abimutse ziri ku kigero cya 89.7%.
Mbere yo kwimurwa, hari abantu 114 bari baritabaje inkiko ngo zikemure icyo kibazo, dore ko hari abagaragaje ko bashaka kwishyurwa amafaranga aho kuba inzu n’ibindi.
Mukuralinda avuga ko inzira y’ubuhuza yabanje gukoreshwa yatumye hari abantu bane bumvikana n’Umujyi wa Kigali, ikibazo kirakemuka.
Hari abantu icumi kandi bemeye kwishyurwa amafaranga kuko imitungo yabo yari irengeje agaciro ka miliyoni 35Frw mu gihe babiri banze kwishyurwa mu mafaranga, mu gihe bagitegereje icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuwa 11 Ugushyingo 2022.
Hari imishinga yo kwita ku mibereho y’abatuye mu Busanza
Imiryango imwe ikimara kwimurirwa mu Busanza, yagaragaje ko igikeneye gufashwa kugira ngo ibashe kumenyera ubuzima bushya. Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo no gutanga ibiribwa, mu kubafasha kumenyera.
Mukuralinda yavuze ko imishinga yo kwita ku mibereho y’abatujwe mu Busanza ikomeje.
Ati “Mu gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abatuye mu mudugudu wa Busanza, hagiye kubakwa ibigega byo munsi y’ubutaka bifata amazi y’imvura ku buryo abaturage bashobora kuyifashisha mu bindi bikorwa. Tugiye kandi kubaka aho kujugunya imyanda hagezweho harimo ikoranabuhanga rimenyesha abashinzwe gutwara imyanda ko byuzuye.”
Aho abaturage bimuwe muri Kangondo na Kibiraro hamaze gusenywa kugira ngo hatangizwe ibindi bikorwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi mu nyungu rusange.













Ibitekerezo 0