Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi, yasize imiryango 5.159 igizwe n’abantu 20.326 igizweho ingaruka zatewe n’ibiza, bashyirwa kuri site 93 hirya no hino mu turere twibasiwe.

Leta igiye kubakira imiryango 7909 mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyabihu, na Burera, hakazaherwa ku miryango ifite ubushobozi buke kurusha iyindi, ariko imiryango yose ikaba izafashwa kubona aho gutura.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2023, Minisiteri ishinzwe ubutabazi yatangaje ko mu bikorwa biteganyijwe gukorwa hari ugukomeza kwimura abari bacumbikiwe muri site zitandukanye bamwe bagakodesherezwa, abandi bagasubira aho bari batuye igihe inzu zabo zitangirizitse kandi zitari ahabashyira mu kaga.

Iti “Gukomeza gushaka ubushobozi no gutangira gusanira no kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, gusana ibikorwaremezo byangiritse no kubaka ubudahangarwa. Hakenewe ingengo y’imari igera hafi miliyari Magana atatu (296.067.826.433 Frw)”.

Iyi minisiteri yatangaje ko binyuze ku buryo bwatanzwe bwo kunyuzamo inkunga, hamaze kwakirwa amafaranga angana na 853.622.966 harimo ayanyuze kuri konti y’amafaranga y’u Rwanda angana na 717.510.170, ayanyuze kuri Mobile Money, ni 41.729.011 Frw, kuri konti y’amadolari hanyuzeho 79.951,94 na konti y’Amayero hanyuzeho 3.588,09.

Hari kandi inkunga u Rwanda rwemerewe itaragera kuri konti ingana n’amafaranga y’u Rwanda ingana na 1,043,387,008 harimo 500.000 $ y’igihugu cy’u Bushinwa na 300.000$ yatanzwe n’igihugu cya Koreya ndetse na 142,371,008 Frw yemewe n’ibigo bitandukanye.

Hatanzwe ubufasha bw’ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro n’ibindi.

Minisiteri y’ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko hakenewe miliyari zirenga 130 Frw gusana ibikorwaremezo n’ibindi byangijwe n’ibiza. Ni ukuvuga ko aya ari ay’ibikorwaremezo gusa hatabariwemo kubakira abaturage.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko hakenewe miliyari 39 Frw zo gusana ibiraro byangiritse, imihanda yo mu turere yo igomba gutwara miliyari 25 Frw naho imihanda minini ihuza uturere n’imipaka ikazatwara miliyari 41 Frw.

Gusana ibikorwa by’amashanyarazi bizatwara miliyari 5 Frw na ho ibijyanye n’amazi bitware miliyari 1 Fw.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko abapfuye bashyinguwe bose, abakomeretse 111 baravuwe, uyu munsi abakiri mu bitaro ni batandatu guse, abandi barakize. Imihanda migari yari yafuzwe n’inkangu myinshi ni nyabagendwa, ni ukuvuga 17 kuri 20.

Imihanda y’uturere myinshi nayo ni nyabagendwa hakuwemo inkangu ni 35 kuri 57 yari yangiritse, ikibazo gisigaye cyane ku biraro 48 byangiritse. Inganda z’amazi umunani n’izamashanyarazi 12 zari zangiritse ubu zongeye gukora ariko hari imirimo myinshi igikenewe gukorwa mu kuzisana kugira ngo zigire ubudahangarwa ndetse no kubaka nke zangiritse cyane.

Abanyeshuri bari bagizweho ingaruka n’ibiza bose basubiye mu ishuri, bahabwa ibikoresho by’ishuri n’imyambaro ndetse abagera kuri 5.513 bamaze kwishyurirwa amafaranga y’ishuri agera kuri 24.758.298 Frw.

Kuri site zose hashyizwe ECD [amarerero] z’agateganyo. Uyu munsi abagera kuri 1610 bitaweho by’umwihariko banahabwa indyo yihariye. Abantu bari mu byiciro byihariye ndetse n’imiryango 78 yabuze ababo yahawe ubufasha bw’umwihariko.

Muri site 93 zarimo abahuye n’ingaruka z’ibiza, hasigaye 25 zirimo abaturage 7.620 babumbiye mu miryango 1.826 mu gihe imiryango 1.843 ikeneye ubufasha bwo gukodesha yahawe amafaranga y’inzu y’igihe cy’amezi atatu, ndetse ihabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze byo kuyifasha gusubira mu buzima busanzwe.

Minisitiri Kayisire yashimiye abakomeje gufasha u Rwanda muri ibi bihe
Minisitiri Kayisire yashimiye abakomeje gufasha u Rwanda muri ibi bihe
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko imiryango itishoboye igiye kubakirwa
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko imiryango itishoboye igiye kubakirwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera yavuze ko ubuzima bw'abagizweho ingaruka n'ibiza bukomeje kwitabwaho
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera yavuze ko ubuzima bw'abagizweho ingaruka n'ibiza bukomeje kwitabwaho
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda ni we wayoboye iki kiganiro
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda ni we wayoboye iki kiganiro

Amafoto: Yuhi Augustin