Ubucuruzi mpuzamahanga buri mu byahungabanye cyane kubera amakimbirane mpuzamahanga arimo by’umwihariko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo Kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko kuva muri Gashyantare 2026 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse cyane.
Igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyarazamutse kiva kuri 70$ kigera hejuru ya 126$. Ibi byatumye lisansi izamukaho hafi 48% naho mazutu izamukaho 50%.
Mu byagizweho ingaruka harimo ubwikorezi, ifumbire, gaz n’ibiribwa, bituma ikiguzi cy’ubuzima cyiyongera.
Dr Nsengiyumva yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka no gukomeza ubudahangarwa bw’ubukungu, Guverinoma yakomeje gushyira mu bikorwa politiki zigamije kubungabunga ubukungu no kugenzura ihindagurika ry’ibiciro ku isoko.
Ati “Guverinoma yashyizeho gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2026, ingana na miliyari hafi 48 z’Amafaranga y’u Rwanda yashyizwe mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu. Iyi nkunganire yatumye igiciro cya mazutu kiguma ku mafaranga y’u Rwanda 2.927 kuri litiro, aho kugera ku giciro nyakuri cya 3.600 Frw cyari kubaho, iyo gishingira ku isoko mpuzamahanga.”
Yashimangiye ko byagabanyije umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi n’ibindi bicuruzwa, birinda ko ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa by’ubukungu bihungabana cyane.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri ku isoko ry’u Rwanda ni ibyo ku wa 5 Kmena 2026, aho litiro ya lisansi igura 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo igura 2.927 Frw.
Kuri ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika litiro zigera kuri miliyoni 118 z’ibikomoka kuri peteroli, mu gihe biteganyijwe ko ububiko buzagera kuri litiro miliyoni 230 mu mwaka wa 2029.
Ati “Ibi bizafasha igihugu guhangana n’ihungabana rituruka ku masoko mpuzamahanga no gukomeza kubona peteroli ku buryo buhoraho.”
Kugeza ubu abatega bisi biyongereyeho 15% mu mezi atandatu ashize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!