00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 5 Frw zigiye gushorwa mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 27 June 2023 saa 06:22
Yasuwe :

Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Gaz na Peterole mu Rwanda (RMB), cyasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere (GIZ) mu mushinga wa 4.150.000 € [asaga miliyari 5,3 Frw] wo guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Muri ayo mafaranga 3.400.000€ yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu gihe 750.000€ yatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Iterambere y’u Budage, BMZ.

Isinywa ry’amasezerano yo gutangiza iyi mikoranire izamara imyaka itatu ryabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2023 mu nama y’iminsi ibiri iri kubera muri Kigali Convention Centre, igaruka ku kurebera hamwe uko imikoranire y’u Rwanda na EU ihagaze mu bijyanye n’ishoramari (EU-Rwanda Business Forum).

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Amb. Yamina Karitanyi, yavuze ko uyu mushinga uje nk’igisubizo mu gukuraho bimwe mu bibazo byabangamiraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ati ‘‘Intego nyamukuru inashimishije cyane kuri twe, ni ukubona uyu mushinga uzateza imbere ubucuruzi muri uru rwego ndetse ukanita ku bidukikije, n’ishoramari ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda’’.

Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda, Martin Kraft, yavuze ko ubu bufatanye bugamije guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, amabuye arukomokamo agakomeza kongera agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Ati ‘‘Twizera ko ubu bufatanye buzatuma urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ruzakomeza kuzamuka mu guhatana ku isoko ryo ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’itunganwa ryayo mu kuyongerera agaciro rigakomeza kwiyongera’’.

Uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu Ukuboza 2023 kugeza mu Ugushyingo 2025, amafaranga azawushorwamo yifashishwe mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga, kuko ubwa gakondo bwatubyaga umusaruro ubukomokaho.

Uzanateza imbere amahugurwa y’amasomo ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ahabwa abanyeshuri biga ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu gukora uyu mwuga.

Hari azashorwa kandi mu bikorwa byo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko burengera ibidukikije, bugakorwa mu buryo bugezweho bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Amb. Yamina Karitanyi, yanongeyeho ko uyu mushinga uzakemura ikibazo cy’abakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda batari bafite ubumenye buhagije, hakazanakomeza kongera umutekano wabo.

Ni mu gihe Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra; yavuze ko uyu muryango na wo uzagira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ufite ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ibirukorerwamo, umusaruro wabyo ukarenga ku Isoko ryarwo ugakomeza kwiyongera no ku isoko ry’ibindi bihugu birimo n’ibibarizwa muri EU.

Uyu mushinga usanze ubu bucukuzi buhagaze gute mu Rwanda?

Mu gihe RMB iri mu rugendo rwo kunoza imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwo mu Rwanda, ikomeje no gushyira imbaraga mu gukangurira abari muri uru rwego gukoresha ikoranabuhanga mu kurokora umusaruro ungana 60%, upfa ubusa bitewe no gukora ubu bucukuzi mu buryo bwa gakondo.

Muri urwo rugendo rwo guteza imbere uru rwego, bituma uko imyaka ishira indi igataha amafaranga rwinjiriza u Rwanda yiyongera.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) no muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko mu 2022 amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije igihugu agera kuri Miliyoni 683 z’Amadolari (hafi Miliyari 740 Frw), ni ukuvuga ko yazamutseho 52,3 % ugereranyije na Miliyoni 448 z’Amadolari (hafi Miliyari 486 Frw) rwari rwinjije mu mwaka wabanje.

Uyu mushinga uje gukuraho bimwe mu bibazo byatumaga umusaruro uva mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yo mu Rwanda utuba
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Amb. Yamina Karitanyi, yavuze ko uyu mushinga watewe inkunga na GIZ, EU na BMZ, uzagira uruhare mu gukuraho inzitizi zibangamiye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages