Uyu mushinga wiswe 0³ Program, cyangwa Our Lives, Our right, Our Future, ugamije kwigisha abakiri bato ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere bakiri mu mashuri, by’umwihariko abanza n’ayisumbuye, wateganyirijwe asaga miliyoni 150$ mu mwaka wa mbere, azagenda yongerwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragaro mu Rwanda kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021, ubuyobozi bwa UNESCO buri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo bwatangaje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abakiri abato ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda SIDA ikomeje kwiganza mu rubyiruko, ihohoterwa rikorerwa abana n’ibindi bitandukanye.

Bumwe mu buryo buzakoreshwa muri uyu mushinga harimo guhugura abakuru n’abato kugira ngo buri wese agire amakuru ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere hifashishijwe insengero, utugoroba tw’ababyeyi ndetse n’amashuri.

Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga Dr Ben Alexandre Mpozembizi, yavuze ko kwigisha abakiri bato ubuzima bw’imyororokere bisaba imbaraga kandi bijyana no kwigisha ababyeyi binyuze mu kubasanga aho bakunze guteranira.

Ati "Nk’abanyarwanda dukeneye uyu mushinga bitewe n’intego ufite yo gufasha urubyiruko mu kurwanya inda zitateguwe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya SIDA cyane ko bigenda byiyongera."

Yakomeje agira ati "Turafatanya na Leta kuko ariyo ireberera abaturage kandi ibikorwa dufite bizanyuzwa mu nzego zitandukanye za Leta. Tuzahugura abaturage ariko tunyujije mu madini kuko ariho cyane cyane abaturage bahurira, tuzahugura abarimu hibanzwe ku bigisha mu mashuri nderabarezi n’abandi tubasange mu nama zo mu midugudu."

Yavuze ko abana bakwiye kwigisha abakiri bato kuko iyo umwana adahuguwe ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere atabasha kwirinda ibyamwangiza, dore ko ihohoterwa riri kwibasira abakiri bato kandi na SIDA ikomeje kwiyongera mu rubyiruko.

Biteganyijwe ko umushinga uzatangirira ku gutanga amahugurwa ku barimu bigisha mu bigo Nderabarezi mu turere twose tw’igihugu, kugira ngo babashe gutinyuka kwigisha abakiri bato mu mashuri.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Imibare na Siyansi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze mu Rwanda, Rugengamanzi Nkubana Félicien, yagize ati "Hagomba guhugurwa abarimu yaba abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye cyane cyane bo mu mashuri ya TTC. Nibamara guhugurwa dutekereza ko bizatanga umusaruro kuko bazajya banatinyuka nibajya kwigisha abana, bamenye uko babigisha bijyanye n’imyaka bafite."

Yavuze ko rimwe na rimwe usanga abarimu bagorwa no kwigisha ubuzima bw’imyororokere nk'uko bikwiye biturutse ku muco, imyizerere ndetse n’imyumvire iri hasi, ari nabyo umushinga uzakosora.

Kugeza ubu uyu mushinga ukorera mu bihugu 33 bitandukanye, aho biteganyijwe ko uzagera ku banyeshuri basaga miliyoni 20 bo mu bigo ibihumbi 64, abarimu bitegura kwinjira mu mwuga ibihumbi 47 n’abasaga ibihumbi 367 bari mu rwego rw’uburezi ndetse n’abandi baturage basanswe barenga miliyoni 30.

Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo binyuranye
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo binyuranye
Babanzaga kuganira mbere yo gutanga igitekerezo
Babanzaga kuganira mbere yo gutanga igitekerezo
Buri wese yavugaga icyo yiteze kuri uyu mushinga
Buri wese yavugaga icyo yiteze kuri uyu mushinga
Dr Ben Alexandre Mpozembizi yavuze ko kwigisha abana bizajyana no kwigisha ababyeyi babo
Dr Ben Alexandre Mpozembizi yavuze ko kwigisha abana bizajyana no kwigisha ababyeyi babo
Habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo byose biganisha ku buzima bw'imyorokere mu rubyiruko
Habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo byose biganisha ku buzima bw'imyorokere mu rubyiruko
Mukarugwiza Therese yagaragaje ko inzego zitandukanye zikwiye gusenyera umugozi umwe
Mukarugwiza Therese yagaragaje ko inzego zitandukanye zikwiye gusenyera umugozi umwe
Aha Albert Mutesa yaganiraga  na Rugengamanzi Nkubana Felecien  wari uhagarariye REB
Aha Albert Mutesa yaganiraga na Rugengamanzi Nkubana Felecien wari uhagarariye REB
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Imibare na Siyanse muri REB Rugengamanzi Nkubana Felicien yagaragaje ko uyu mushinga uzatanga umusaruro abarimu nibamara guhugurwa
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Imibare na Siyanse muri REB Rugengamanzi Nkubana Felicien yagaragaje ko uyu mushinga uzatanga umusaruro abarimu nibamara guhugurwa
Uwayoboye ibiganiro nawe yagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo ibirebana no kuba ababyeyi bahisha abana babo ukuri ku makuru arebana n'ubuzima bw'imyororokere
Uwayoboye ibiganiro nawe yagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo ibirebana no kuba ababyeyi bahisha abana babo ukuri ku makuru arebana n'ubuzima bw'imyororokere
Uyu mushinga witezweho guhindura imyumvire ya benshi
Uyu mushinga witezweho guhindura imyumvire ya benshi
Inzego zose ziyemeje umusanzu ngo uyu mushinga ujye mu bikorwa
Inzego zose ziyemeje umusanzu ngo uyu mushinga ujye mu bikorwa