Ibirori byo gutanga ibihembo byabaye ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2023. Byahujwe no guhemba ba rwiyemezamirimo bane bafite imishinga iri muri gahunda y’iterambere rirambye, SDGs muri gahunda ya Unleash ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Byitabiriwe n’Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, Achim Steiner; Umuyobozi w’Umuryango Unleash, Prof. Flemming Besenbacher; Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’abandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.
Hari kandi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Susan Thompson Buffett Foundation, Prof Senait Fisseha, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda n’abandi.
Igihembo nyamukuru cya miliyoni 50Frw cyegukanywe n’Ikigo Loopa Ltd cyashinzwe na Umutoniwabo Cynthia. Ni ikigo gifite ikoranabuhanga ryo guhindura imyanda ikomoka ku biryo ifumbire y’imborera.
Umutoniwabo yavuze ko aya mafaranga ahawe aje gufasha mu guhindura uburyo bakoraga no kongera ubushobozi bw’ibyo bakora.
Ati “Birahindura uburyo twakoraga, dukora imborera iturutse mu minyorogoto, dufashe imyanda ubundi abantu bajugunya bikangiza n’ubutaka. Icyo iyi mborera ikora, dufite ubwoko bubiri, imborera y’amazi n’isanzwe.”
“Icyo bifasha mu butaka ni uko byongera intungabutaka [nutrients] bitandukanye n’ibyo abaturage bakoreshaga bikomoka ku matungo. Urebye twashakaga miliyoni 50 Frw kugira ngo tubashe gukora ariko mu minsi izaza tuzashyiramo miliyoni 100 Frw kugira ngo tubashe guhaza abaturage.”
Ibindi bigo byatsinze birimo Hova AI Ltd, cyashinzwe na Arsène Muhire, cyahawe miliyoni 20 Frw.
Ni ikigo gifasha abafite ibigo bito n’ibiciriritse by’umwihariko iby’imari mu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe aba yatanzwe n’ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano, AI.
Muhire yavuze ko yashinze iki kigo nyuma yo kubona ibigo by’imari byinshi bikoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabyo bwa buri munsi, bityo bikeneye uburyo bwo gusesengura amakuru kugira ngo bibashe gufata ibyemezo.
Ikigo Dope Initiatives, cyashinzwe na Gisubizo Abi Gaelle, nicyo cyaje ku mwanya wa Gatatu gitsindira miliyoni 15 Frw.
Ni ikigo gifite uburyo bwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere hakoreshejwe imikino.
Gisubizo washinze Dope Initiatives avuga ko yatangije iki kigo nyuma yo kubona ko yakuze atigishwa ubuzima bw’imyororokere bigatuma agendera ku makuru y’ibihuha yabwirwaga n’urungano cyangwa abamuruta.
Ku mwanya wa Kane haje Ikigo Umurava Ltd, cyashinzwe na Vivens Uwizeyimana,cyatsindiye miliyoni 12.5Frw.
Ni ikigo gifasha urubyiruko rufite impano n’ubushobozi kubona akazi mu bigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Umurava kandi ufite urubuga rwa Internet rubikwaho amakuru y’ibigo bishaka abakozi ndetse nay’abakozi bashaka akazi.
Ikigo Medixr cyashinzwe na Wendy MediXR, cyaje ku mwanya wa Gatanu gihabwa miliyoni 12.5Frw.
Ni ikigo cyifashisha ikoranabuhanga rya Virtual Reality mu guhugura abaganga n’abandi bose bakora mu rwego rw’ubuzima.
Bazanakomeza guherekezwa
Ba rwiyemezamirimo bato 45 babashije kwemererwa guhatanira Hanga Pitchfest 2023, bose bazashyirwa muri gahunda ya Agupa ifasha mu guherekeza ba rwiyemezamirimo bato mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ni gahunda ya Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’abafatanyabikorwa bayo. Yatangijwe hagamijwe gutera inkunga imishinga y’urubyiruko no kurufasha mu kuyibyaza umusaruro.
Abageze mu cyiciro cya nyuma bo by’umwihariko ku bihembo iyi mishinga yahawe hiyongeraho ibindi birimo kuba yose uko ari itanu izahabwa na Kaminuza ya Carnegie Mellon University Africa 3.600$ [kuri buri mushinga] azafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga ryabo.
Carnegie Mellon University Africa kandi izafasha mu gihe cy’amezi 12 iyi mishinga ihabwe ahantu ho gukorera ibikorwa byayo [Incubation center] ndetse umushinga wa mbere n’uwa kabiri izahabwa ibihumbi 40$.
Ikigo Nyarwanda gitanga serivisi za leta hifashishijwe ikoranabuhanga ari nacyo gifite urubuga rwa Irembo, nacyo kizatanga amahugurwa ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo bigitangira [Startup Governance Fellowship].
Ni amahugurwa afasha ba rwiyemezamirimo bato kugira ubumenyi bufasha mu kubaka ubumenyi no gukorana nk’ikipe hagati y’abakozi babo, gufasha ibigo byabo kwaguka no kugera ku ntego.
Perezida Kagame yahaye urubyiruko umukoro
Perezida Kagame yakanguriye urubyiruko gushyira imbaraga mu guhora rwihugura no kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo babashe kuba ba rwiyemezamirimo batanga ibisubizo ku bibazo bihari.
Avuga ko ubuyobozi nabwo bufite inshingano zo gushaka no gufasha ba rwiyemezamirimo ndetse n’abafite impano muri rusange.
Ati “Ubwo rero mu Rwanda twasanze ari uburyo bwiza bwo guteza imbere igihugu cyacu, abaturage bacu ndetse tukarenga n’igihugu cyacu tukagera ku mugabane.Umugabane wacu ukeneye ibyo bintu.”
“Icya mbere ni ugutahura impano, icya kabiri ni ureba uburyo bw’uko dukomeza kwaguka muri iyo nzira, vuba bishoboka. Ndakeka ko ibindi byose biza byubakiye kuri ibyo.”
Muri rusange irushanwa rya Hanga Pitchfest ryatangiranye na ba rwiyemezamirimo barenga 3000, aho muri bo hatoranyijwemo imishinga 45.
Ba nyirayo barararushanyijwe, hatoranywamo imishinga 25 ari nayo yagiye mu mwiherero w’ibyumweru bibiri, bahabwa amasomo atandukanye nyuma baza kurushanwa hatsinda batanu ari nabo bageze mu cyiciro cya nyuma.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye ba rwiyemezamirimo bitabiriye avuga ko leta n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rutere imbere.
Ati “U Rwanda ni ahantu heza kuri ba rwiyemezamirimo bato bashaka gutangira imishinga, ku bashaka kwagura imishinga n’abashaka kugerageza imishinga cyangwa ibitekerezo byabyara imishinga. Ku bahanga mwagaragaje imishinga yanyu hano, turabashimiye kandi, uburyo mwiyemeje gukemura ibibazo Isi ifite, biranejeje.”
Umuyobozi w’Umuryango Unleash, Flemming Basenbacher, yavuze ko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho hadashowe imari n’imbaraga mu rubyiruko.
Amafoto: Irakoze Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!