Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro ku wa 3 Nzeri 2026, uteganyijwe kuzura mu gihe cy’umwaka n’igice.
Lumia Lux ni ikigo cyashinzwe bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda baba mu mahanga, ivuga ko iyi nyubako izatanga igisubizo ku bashaka amacumbi yo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko abashyitsi bifuza kuba muri appartements aho kujya muri hoteli. Biteganyijwe kandi ko izagira uruhare mu kuvugurura isura y’agace ka Kiyovu no kongera inyubako zigezweho muri Kigali.
Lumia Lux Apartments Hotel izubakwa ku buso bwa metero kare 2800, igire amagorofa 14, harimo abiri yo munsi y’ubutaka.
Izaba irimo appartements za studio, icyumba kimwe, ibyumba bibiri n’ibyumba bitatu, ndetse na penthouse. Izo appartements zizaba zagutse kandi zihabwa abaziguze zifite ibikoresho byose byo mu nzu.
Iyi nyubako izaba kandi ifite piscine, gym, restaurant, uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura ibikoresho hakoreshejwe ijwi, uburyo bw’umutekano mu bice rusange ndetse na serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego mpuzamahanga. Izifashisha kandi ingufu z’izuba.
Izaba irimo appartements zizajya zikodeshwa mu gihe gito cyangwa kirekire ndetse zimwe zishobore kugurwa. Inyubako izaba irimo kandi ibiro, supermarket n’izindi serivisi zitandukanye.
Yateguwe mu buryo bwita ku bidukikije, aho izakoresha ingufu zisanzwe z’amashanyarazi zibangikanywa n’izikomoka ku mirasire y’izuba. Izaba ifite kandi uburyo bwo gutunganya amazi yakoreshejwe kugira ngo yongere akoreshwe.
Umuyobozi Mukuru wa Lumia Lux, Linda Lai, yavuze ko umwe mu mwihariko w’uyu mushinga ari ugutanga umutuzo ku bakiliya bashaka serivisi zo ku rwego rwo hejuru.
Ati “Hari abantu bazaga mu Rwanda bifuza kuba muri bene izi appartements ariko ntibazibone. U Rwanda rusigaye rwakira ibirori bikomeye n’ibindi bikorwa bitandukanye, kandi hari abashyitsi badakunda kuba muri hoteli, ahubwo bakifuza appartements zihariye nk’uko izi zizaba zimeze.”
Mu byo umukiliya ashobora guhitamo harimo kugira ahantu he bwite, ascenseur imugenewe na parking yihariye. Ibyo bizatuma uwabihisemo ashobora kuba muri iyo nyubako no gukoresha serivisi zitandukanye afite ubuzima bwite ku rwego rwo hejuru.
Hazaba kandi hari serivisi rusange ku bakiliya bazaba bahisemo ubwo buryo.
Linda Lai yavuze ko Lumia Lux iteganya gukomeza gushora imari mu kubaka izindi nyubako muri Kiyovu nyuma y’uyu mushinga, mu kuvugurura aka gace gasanzwe gafatwa nka kamwe mu duce twiyubashye twa Kigali, ariko kakaba kagifite inyubako nyinshi zimaze igihe.
Amabanki atandukanye yo mu Rwanda yitabiriye umuhango wo gutangiza uyu mushinga. Arimo BPR Bank, BPR Rwanda na Bank of Africa.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank, Jean Marc Gakwandi, yavuze ko banki yiteguye gutanga inguzanyo ku bazifuza kugura appartements muri uyu mushinga igihe uzaba umaze kuzura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!