Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aime, avuga ko barimo kuzenguruka igihugu baganira n'urubyiruko rwagorowe muri gahunda yo guteza imbere igihugu nta numwe usigaye imyuma. Bahereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu.

Ati "Twahagurutse kugira ngo urubyiruko turufashe kwiteza imbere, twagize amahirwe haboneka inguzanyo igamije gufasha urubyiruko kwikura mu bukene, urubyiruko rwize imyuga itandukanye, tugiye guhitamo amakoperative azafashwa binyuze mu nguzanyo. Tuzibanda ku bavuye Iwawa ariko n'andi makoperative ntabwo azasigara ariko nayo agomba kuba arimo 40% bavuye i Iwawa."

Yavuze ko usibye guha amafaranga koperative, n'umuntu ku giti cye ashobora guhabwa inguzanyo itarengeje ibihumbi 500Frw yamufasha gukora umushinga muto wo kwiteza imbere, ariko ngo ho bisaba ingwate cyangwa umwishingizi bitewe n'inguzanyo bifuza.

Ati “Ndibutsa urubyiruko ko aya mafaranga bazahabwa atari ayo kuryohamo ahubwo ari ayo kubafasha kwiyubaka, ni inguzanyo bagomba kwishyura kandi atangirwa ingwate."

Bishirambona Eric wagororewe i Iwawa avuga ko barangizaga amasomo bakabura akazi bikaviramo bamwe gusubira mu ngeso mbi ziba zaratumye bafatwa, bityo inguzanyo ikazatuma biteza imbere.

Ati “Nkanjye nize gusudira ariko kubera kubura ibikoresho ntabwo nari natangira gukora. Inguzanyo niboneka tuzakora neza kuko umwuga turawuzi, icyo tubura ni ubushobozi kandi bizafasha n’abashoboraga kuzasubira mu ngeso mbi.”

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko iyi nguzanyo izafasha urubyiruko kubona akazi, mu gihe iyo baburaga icyo bakora byateraga bamwe gusubira mu ngeso mbi.

Ati “Iyi gahunda yo gufasha urubyiruko bahabwa inguzanyo izafasha uru rubyiruko kuko bajyaga baza tukabura aho tubashyira, bizadufasha cyane kuko iyo baburaga aho berekera basubiraga aho bahoze. Tuzakomeza kubaba hafi kandi iyi nguzanyo izatuma biteza imbere.’’

Aya mafaranga agiye guhabwa urubyiruko muri uyu mwaka ni inguzanyo yanyujijwe mu kigega BDF, muri Gahunda ya NEP Kora Wigire. Abagorowe bazajya bayabona binyuze muri za Sacco.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gushakisha imishinga izahabwa izi nguzanyo kigomba kuba cyarangiye bitarenze ku wa 30 werurwe 2019.

Urubyiruko rwagaragaje imishinga rufite, izatoranywamo ihabwa inkunga
Urubyiruko rwagaragaje imishinga rufite, izatoranywamo ihabwa inkunga
Bosenibamwe yakanguriye urubyiruko kugaragaza ibyo rukora
Bosenibamwe yakanguriye urubyiruko kugaragaza ibyo rukora
Bosenibamwe yavuze ko urubyiruko rwagororewe Iwawa rugiye guterwa inkunga mu mishinga rufite
Bosenibamwe yavuze ko urubyiruko rwagororewe Iwawa rugiye guterwa inkunga mu mishinga rufite