00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 70 zibwe Koperative Indashyikirwa zahagurukije Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 October 2014 saa 03:32
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yiyemeje gukurikiranira hafi ikibazo cya miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda zibwe Koperative Indashyikirwa n’umwe mu bayobozi bayo.
Iki kibazo kimaze iminsi gisuzumirwa muri iyi nteko na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside cyagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014, iyoborwa na Depite Byabarumwanzi Francois.
Iyi komisiyo yafashe umwanzuro wo gukurikiranira hafi iki kibazo, umwanzuro (…)

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yiyemeje gukurikiranira hafi ikibazo cya miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda zibwe Koperative Indashyikirwa n’umwe mu bayobozi bayo.

Iki kibazo kimaze iminsi gisuzumirwa muri iyi nteko na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside cyagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014, iyoborwa na Depite Byabarumwanzi Francois.

Iyi komisiyo yafashe umwanzuro wo gukurikiranira hafi iki kibazo, umwanzuro w’urukiko ugashyirwa mu bikorwa.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite/ Foto:Umuseke

Ikindi ni uko bazakurikirana uburyo imiryango irengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, irimo FARG na IBUKA izatanga ikirego mu nkiko ngo aya mafaranga yishyuzwe uwayibye.

Iyi komisiyo kandi yanzuye ko iyishyurwa ry’aya mafaranga naryo izarikurikiranira hafi, beneyo bakarenganurwa, bagahabwa amafaranga yabo.

Umuzi w’ikibazo…

Amatsinda icyenda y’abarokotse Jenoside yishyize hamwe ashinga Koperative Indashyikirwa. Icyo gihe yahawe na FARG inkunga ya miliyoni 17 batangira gucuruza ibyuma bitandukanye byifashishwa mu bwubatsi (quincallerie).

Ubu bucuruzi bwaje kugenda butera imbere maze bageza kuri miliyoni 70, gusa imicungire mibi yaje gutuma ya mafaranga yose aburirwa irengero mu mwaka wa 2010.

Ikibazo cyagejejwe mu rukiko maze uwari umuyobozi w’iyi koperative Nkundumukiza Jean Claude akatirwa imyaka ibiri y’igifungo.

Iki kibazo cyari cyashyikirijwe umutwe w’abadepite mu rwego rw’ibindi bibazo ngo bisuzumwe, bishoboka ko abanyamuryango b’iyi koperative batamenye ko uru rubanza rwaciwe nk’uko byagarutsweho na Depite Byabarumwanzi.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages