00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 900 Frw zashowe mu kurwanya igwingira ryazahaje Nyamagabe na Gisagara

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 August 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Mu myaka ibiri ishize uturere twa Nyamagabe na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo tubarwa mu dufite abana benshi bagwingiye mu Rwanda, Umushinga SAIP II wadushoyemo miliyoni 900 Frw ngo hanozwe imirire kugira ngo abana bakure neza.

SAIP II ni umushinga w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ugamije kwimakaza ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa kuva 2024-2026 mu turere 20.

Mu gice cyawo cy’imirire ukorera mu turere twa Ngororero, Gisagara na Nyamagabe aho mu myaka ibiri ishize washoye arenga miliyari 1,3 Frw.

Muri utu turere tubiri two mu majyepfo gusa mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize hashowem miliyoni 900 Frw mu kugabanya abana bagwingira.

Nzeyimana Laurent wo mu itsinda Vision rihinga ibihumyo mu Murenge wa Cyanika i Nyamagabe yavuze ko yari afite umwana uri mu mirire mibi ariko uyu mushinga umuha inkoko n’imigina yo guhinga ibihumyo akajya abimugaburira arakira ubu akura neza.

Ikunde Uwimana uyobora irerero ry’abana 20 mu Mudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Kansi i Gisagara ryafashijwe na SAIP II yavuze ko ubu abana bane bamaze kuva mu mirire mibi kandi ababyeyi bamaze kumenya kwitegurira indyo yuzuye.

Iri rerero kandi rifite ibikoresho byabugenewe mu gupima imikurire y’umwana bareba uko yiyongera basanga hari ukeneye ubufasha bwisumbuye agahita ajyanwa kwa muganga.

Mukantagara Jennifer uyobora irerero ry’abana 25 riri mu Murenge wa Cyanika ryafashijwe na SAIP II rigahabwa imigina y’ibihumyo, ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri, n’imigozi y’ibijumba, yavuze uburyo byazamuye imikurire yabo.

Ati “Mbere twapimaga abana ugasanga ntibiyongera nko mu kwezi biyongeraho amagarama 500. Uretse ibiryo tubagaburira hano n’ababyeyi bamaze kugira imyumvire myiza yo kubitegura. Abana babiri bari mu mirire mibi na bo barakize kandi iyo bari hano uretse imirire banakura mu bwenge.”

Visi Meya wa Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwimariya Agnes yavuze ko SAIP II muri aka karere ifite uruhare rufatika mu kurwanya imirire mibi mu bana bato.

Ati “Ubu dufite abana 38 bari mu mirire mibi ariko mbere SAIP itaragera mu karere twabaga dufite abana bari hagati ya 60 na 70. N’igipimo dufata ku bana bari munsi y’imyaka ibiri ku mikurire yabo ubu 11% ni bo badakura neza ariko mbere imibare yari iri hejuru y’iyo.”

Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yagize ati “Kugira ngo imirire mibi icike SAIP II yafashije abaturage guhuriza hamwe mu kurwanya imirire mibi ariko no kurwanya ubukene bukabije kandi iyo abantu badakenye n’amakimbirane aragabanuka. Abana wafashije bagera kuri 50 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi 47 muri bo barakize batatu ni bo bagikurikiranwa ku bundi bari bafite.”

Muri utu turere twombi mu myaka ibiri ishize SAIP II yahatanze inkoko zitera amagi 26.500, imigina y’ibihumyo 79.260 n’ingeri z’imigozi y’ibijumba bikungahaye ku butare miliyoni 1,6.

Hari kandi imiryango yahawe ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri, uturima tw’igikoni tw’icyitegererezo tubakiwe amarerero n’ibindi birimo gushishikariza abantu kwizigamira mu matsinda.

Mu mezi umushinga usigaje ibi bikorwa bizakomeza aho buri karere muri dutatu ukoreramo mu nkingi y’imirire kagenwe miliyoni 150 Frw.

Abashinzwe imirire bigisha abaturage ibijyanye n'indyo yuzuye
I Nyamagabe hahinzwe ibishyimbo bikungahaye ku butare
Dusengimana Marie utuye i Nyamagabe yahawe inkoko enye na SAIP II atwite ziroroka ubu zabaye 12 none ubu umuryango we wihagije ku kurya amagi
Iyi migozi y'ibijumba bikungahaye ku butare bifasha mu kurwanya imirire mibi yatanzwe na SAIP II
Abana bahabwa ifunguro ririho igi kuri buri funguro
Abahawe inkoko zitera amagi ari enye bagiye bazongera zikaba nyinshi
Mu marerero abana bategurirwa indyo yuzuye
Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yavuze ko SAIP II yafashije akarere ayobora guhuza imirire myiza no kwiteza imbere
Mukantagara Jennifer uyobora irerero ry’abana 25 riri mu Murenge wa Cyanika ryafashijwe na SAIP II yavuze uburyo byazamuye imikurire yabo
Visi Meya wa Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwimariya Agnes yavuze ko SAIP II muri aka karere ifite uruhare rufatika mu kurwanya imirire mibi mu bana bato
SAP II yanubakiye abagenerwabikorwa uturima tw'igikoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages