Muri iyo mishinga harimo 33 aho buri umwe wahawe miliyoni 25 Frw, mu gihe indi itatu buri umwe wahawe miliyoni 45 Frw.
Mu itoranywa ry’imishinga ryakozwe mu 2019, hatoranijwe imishinga 65. Muri iyo 31 yahawe amafaranga mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, iyi 36 yayahawe ubu ni iyari yasigaye.
Ubwo RGB yashyikirizaga iyi miryango ayo mafaranga kuri uyu wa 26 Kanama, Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr. Usta Kayitesi, yavuze icyagendeweho mu gutoranya iyi mishinga.
Ati "Kugira ngo umushinga uterwe inkunga, umuryango wasabye ugomba kuba usanzwe ukora, udatangiriye kuri uyu mushinga, hanyuma hakagenzurwa niba uzasubiza ibibazo abaturage bafite.”
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques, yavuze ko bahisemo gufatanya na RGB kuko basanze gushora amafaranga mu miryango itari iya leta aribwo buryo bwiza bwo kuzamura iterambere.
Ati “Intego ntabwo ari ugutanga inkunga gusa, ahubwo ni ukuzamura iterambere tubinyujije mu miryango itegamiye kuri leta. Ntabwo igihugu cyagera ku iterambere cyifuza kidafatanyije n’imiryango itari iya Leta, niyo mpamvu twahisemo kuyishoramo amafaranga.”
Uhagarariye umuryango ANSP+ ufasha abanduye virusi itera SIDA, ukaba n’umwe mu yahawe amafaranga, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ko amafaranga bahawe agiye kubafasha mu gufasha abandi.
Ati “Dufite umushinga wo guteza imbere ababana n’ubumuga, tubashishikariza kurwanya Sida, tunabafasha kumva ko nabo bafite uburenganzira mu muryango Nyarwanda.”
Kuba aya mafaranga azafasha iyi mishinga guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, abisangiye na Mukarubayiza Donatilla, umwe mu batangije ikigo CEFAPEK gifasha abaturage bo muri Kamonyi kwiteza imbere.
Mukarubayiza yavuze ko miliyoni 25 Frw bahawe zizabafasha kongerera ubushobozi koperative basanzwe bakorana.
Mu mishinga yahawe inkunga harimo 12 izibanda mu bikorwa byo guteza imbere umuryango no kurinda abana, 12 izakora ibikorwa byo kurinda ibidukikije n’ikirere, itanu izakora ibijyanye no kurinda umuryango Nyarwanda, itatu izakora mu guteza imbere urubyiruko n’umuco, n’indi ine izakora mu guteza imbere ubuhinzi.
Kuva iyi gahunda yatangira mu myaka itanu ishize, Leta y’u Rwanda ku bufatanye na UNDP bamaze guha imiryango Nyarwanda itari iya Leta arenga miliyari 1Frw, kandi bemeza ko bitanga umusaruro kuko iyi miryango igenda izana impinduka mu buzima bw’abaturage.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!