Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu basigaye bafata amacupa ya plastique cyangwa amasashi akomeye bakayambika ihene ku munwa kugira ngo zitona.
Mu minsi ishize umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis aherutse kugira inama abaturage yo kujya bapfuka ihene zabo umunwa mu gihe bazijyanye mu mirima mu rwego rwo kwirinda ko zonera abaturanyi babo bikaba byateranya hakaniyongeraho guhanwa.
Abaturage bo muri aka karere bo basa n’abumva ko ubuyobozi bw’akarere bwabahaye amabwiriza yo kujya bazipfuka umunwa mu gihe bagiye kuzigurisha cyangwa bazijyanye aho bahinga.
Umwe yagize ati “Ubuyobozi nibwo bwatubwiye ngo tujye dupfuka ihene umunwa igihe tugiye kuzigurisha cyangwa kuzizirika aho turi guhinga. Ni inama batugiriye kugira ngo zitazajya zona bakaduca amande cyangwa bakaduha ibindi bihano.”
Undi yagize ati “Baratubwiye ngo aho kugira ngo ihene zijye zonera abaturage igihe tuzikuye mu rugo, tujye tuzipfuka umunwa.”
Akarere kati ’nta mabwiriza twatanze’
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rwiririza Jean Marie Vianney yatangarije IGIHE ko batigeze basaba abaturage gupfuka ihene umunwa ahubwo ko ari amahitamo yabo.
Yagize ati “Ayo mabwiriza si twe twayatanze abaturage baratubeshyera ahubwo natwe turabibona ko bazipfutse umunwa ariko nibo ubwabo bigiriye iyo nama nyuma yo kubona ko iyo bonesheje bacibwa amande.”
Iyo umuturage yonesheje ubusanzwe bikemurwa n’abaturanyi byananirana bakajya mu bunzi bakaba ari bo bagena amande bitewe n’ahoneshejwe uko hangana.
“Gupfuka umunwa itungo ni bibi”
Dr Rutagwenda Théogene, umuyobozi ushinzwe ubworozi muri Minagri yatangarije IGIHE ko abatanze amabwiriza yo gupfuka ihene umunwa atabazi, ahubwo ko bagiye kubihagurukira kuko atari byiza ku matungo.
Yagize ati “Amabwiriza nkayo ntayo twatanze, ayo ngayo yaba ava nko mu nzego z’ibanze. Amabwiriza twatanze ni ayo kutazerereza amatungo ku gasozi. Gupfuka itungo umunwa ni ibintu bibi cyane kuko rishobora gupfa kubera ko riba ridafite uko rihumeka.Tugiye kubwira abashinzwe ubworozi babwire abaturage bareke ibyo bintu.”
Akomeza avuga ko n’iyo umuturage yapfuka itungo rye umunwa yasize akenge rihumekeramo nabyo atari byiza, ahubwo ibyiza ari ugukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minagri yo kutazerereza amatungo ku gasozi.



















TANGA IGITEKEREZO