Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 18 Gicurasi, ahabanje ibikorwa byo gusura no gufasha imiryango yasizwe n’izo nzirakarengane ndetse n’umugoroba wo kwibuka waranzwe n’ubuhamya, gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri iyi minisiteri no gucana urumuri rw’icyizere.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), Amb. George William Kayonga, yashimye ingabo zari iza FPR zahagaritse Jenoside, ashimangira ko iyo zitahaba umubare mwinshi w’Abatutsi wari kwicwa bazizwa uko baremwe.
Yavuze ko nubwo izo nzirakarengane zishwe, hari ibikorwa zari zarakoze ndetse bikaba ari nabyo byubakirwaho n’abasigaye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibigo bakoreraga.
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire mbere yo gushyirwa mu bikorwa, ashimangira ko abavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari urwitwazo.
Ati “Never again bavuga yari yaravuzwe, ariko nyuma y’imyaka mirongo ingahe byarongeye abanyarwanda bitubaho, abanyarwanda barahaguruka mu gitondo bica abandi. Jenoside rero hose iratangira igategurwa, irigishwa, ishakirwa ibikoresho, abazayikora baratozwa bihagije; ntabwo ari ikintu cyaguye ijoro rimwe nkuko bojya bivugwa.”
Gen Ibingira yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwihariko udasanzwe bitewe n’uko ahandi amahanga yateraga ikindi gihugu bakica abantu ariko mu Rwanda ho abarutuye nibo bicanye nta muntu wo hanze ubigizemo uruhare.
Yavuze ko ingabo za FPR zakoresheje imbaraga, urukundo n’ubumuntu byazirangaga ziyemeza kurokora abicwaga nyuma yo kubona ko nta bushake imiryango mpuzamahanga yari ifite bwo kuyihagarika.
Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka, Uwamaliya Nadia, yavuze ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiye kongera kubaho ukundi ashimangira ko abanyarwanda bakwiye guhaguruka bakandika amateka yayo kugira ngo bahangane n’abayipfobya n’abayihakana bakoresheje uburyo bunyuranye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yashimangiye ko abishwe muri jenoside bazize amateka y’imiyoborere mibi yarangaga igihugu icyo gihe, ahanini ashyira imbere kuryanisha abagituye.
Yashimangiye ko kwibuka Jenoside ari inshingano ya buri wese. Ati “ Kwibuka rero ni inshingano ya buri wese kandi ni inshingano yacu nk’abanyarwanda yo kuyirwanya, ingengabitekerezo yayo no guharanira kubaka umuryango nyarwanda uzira jenoside ukundi kandi uharanira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari cyo cyerekezo leta yacu yahisemo.”
Yasabye ababyeyi gutinyuka bagasobonurira abana babo amateka ya jenoside mu rwego rwo kubafasha kumenya ukuri kuri yo, hirindwa ko bajya babwirwa cyangwa basoma ibinyoma biyivugwaho, bityo nabo bagakura bayifiteho amateka agoretse.
Abakozi Minagri yibuka, ni abayikoragamo n’abakoraga mu bigo biyishamikiyeho nka ISAR, OCIR Café, OCIR Thé n’ibindi byari bishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Iyi minisiteri iherutse gushyingura imibiri 24 y’abari abakozi ba ISAR, isaba abantu baba bazi aho indi iri kuyifasha kuyigeraho kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO