00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minagri yijeje ibisubizo birambye abahinzi b’imbuto n’imboga

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 27 November 2015 saa 09:46
Yasuwe :

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irateganya gushaka ubutaka bwihariye buhingwaho imboga n’imbuto mu bice bitandukanye, mu rwego rwo kongera umusaruro n’ubwiza bw’ibi bihingwa byoherezwa mu mahanga ndetse no gutanga ibisubizo birambye ku bibazo abahinzi b’imboga n’imbuto bo mu Rwanda bahura nabyo.

Ibi byatangajwe mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, igamije kuzamura udushya mu bucuruzi bw’imboga imbuto n’indabyo. Inama yatangiye kuwa kane tariki ya 26 Ugushyingo 2015.

Ni mu gihe abahinzi b’imboga n’imbuto mu Rwanda, bakomeje gutaka imbogamizi muri ubu buhinzi, zirimo kubura imbuto n’amasoko, ifumbire, ubumenyi, ndetse n’ibyo gupfunyikamo uwo musaruro.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, mu ikiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ubuhinzi bw’imboga, imbuto ndetse n’indabo bwifashe neza, anemeza ko zimwe mu nganda ziri kwagurwa ubuso mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibi bihingwa, no kubonera umuti urambye ibibazo aba bahinzi bahura nabyo.

Yagize ati “Hari ubutaka burimo kugenda bushyirwa ku Ruhande kugira ngo buzahingwemo imboga n’imbuto ndetse n’indabo gusa, harimo hegitari 250 ziri muri Gashora n’izndi 100 ziherereye i Gishari no mu bishanga biri hafi y’Umujyi wa Kigali nk’i Rugende, kugira ngo bibe imirima yakorerwaho ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’indabo gusa”.

Yakomeje avuga ko ubu buhinzi bari kugerageza kubuha umwanya ahantu hatandukanye,nko mu bigo no muri za Minisitiri, mu rwego rwo kugira ngo mu gihe gito, byibuze ikigo cya NAEB kizabe gifite ubushobozi bwo gukemura bimwe mu bibazo gihura nabyo.

Murebwayire christine uhagarariye icyumba cy’ubuhinzi n’ubworozi yagize ati “Urebye byo ibibazo ni byinshi, harimo nk’ikibazo cyo kubura imbuto, ifumbire yewe n’ubumenyi ndetse n’amasoko, ariko ikigoye cyane n’ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo uwo musaruro, kuko iyo dushaka kubyohereza hanze, bidusaba kubanza kujya muri Kenya, bigatuma dukoresha amafaranga menshi”.

Uretse iyi nama mpuzamahanga igamije guteza udushya mu buhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo, i Kigali hari no kubera imurikagurisha ry’imboga imbuto n’indabo.

U Rwanda rwinjije amadovize agera kuri Miliyoni 6 z’Amadolari ziturutse muri ubu buhinzi bw’imboga imbuto n’indabo byohereza mu mahanga, aho umusaruro mbumbe w’ubu buhinzi uri kuri 3%, mu gihe ubutaka buzihingwaho ari 6% ku butaka bwose buhingwa mu gihugu.

Bamwe mu bitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages