Ibyiciro by’ubudehe byatangijwe mu 2000 nk’uburyo bwo kugabanya ubukene. Mbere abakene bahabwaga inkunga, amafaranga y’ishuri ku biga muri za kaminuza n’ubwisungane mu kwivuza hashingiwe kuri ibyo byiciro.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihgu yatangaje ko ibyiciro by’ubudehe byabagamo amakosa menshi aho abaturage benshi, hatitawe ku mibereho n’ubukungu bwabo, bashakaga kujya mu cyiciro cyo hasi kigenerwa inkunga na leta.
Ayo makosa yatumye hatekerezwa ubundi buryo bwakoreshwa mu guhitamo abakwiye inkunga.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ariane Mugisha, yabwiye NewTimes ko ikoranabuhanga rishya rifite amakuru kuri buri rugo n’imiterere yarwo ku buryo bizoroha guhitamo abakene mu nzego zitandukanye.
Ati “Iri koranabuhanga rizakemura ibibazo byo kubogama mu gutoranya abagenerwabikorwa muri gahunda zo gufasha abatishoboye. Izoroshya n’uburyo bwo gukurikirana ko uwari mu cyiciro cy’ubukene yakivuyemo.”
“Abafatanyabikorwa bose, imiryango itegamiye kuri leta n’ishingiye ku myemerere igomba gukoresha iri koranabuhanga mu gihe ishaka gufasha abatishoboye.”
Yakomeje avuga ko ubundi buryo bw’ikoranabuhanga burimo ubukoreshwa mu micungire y’ubutaka, imisoro, abakozi n’ubundi bwahujwe naryo kugira ngo hagenzurwe ubukungu bw’ingo n’imibereho yazo.
Ati “Twamaze kurangiza igice kimwe cy’iri koranabuhanga kandi tuzakomeza kubinoza. Ibijyanye no kwandika abavutse na byo byahujwe n’iri koranabuhanga hagamijwe kumenya umubare w’abagize buri rugo. Ryahujwe kandi n’irya mituweli kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizorohe.”
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri mu Ugushyingo 2022.
Iyi gahunda iteganya ko uretse ingo zifite ibibazo byihariye, Leta izakomeza kwita ku bageze mu za bukuru batishoboye, incike, abafite ubumuga bukabije, abafite indwara zidakira n’ingo ziyobowe n’abana abandi bose bagomba gufashwa kwikura mu bukene.
Mu ngamba nshya zatangajwe harimo gahunda itandukanye n’iyari isanzwe, aho abaturage bafashwa na Leta bazajya basinya amasezerano y’imyaka ibiri yo kwikura mu bukene.
Iyi politiki igaragaza ko hakenewe n’uruhare rw’umuturage ufashwa agaharanira kuba umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa nk’uko byari bimenyerewe.
Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa na bo basabwe gukorera hamwe mu gushyiraho uburyo umuturage ufashwa yihuta kuva mu bukene.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!