Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) isanga gukorera hamwe kw’abagize komite z’umudugudu aribyo byatuma iterambere ryihuta n’ibibazo by’abaturage bigakemurwa kare kandi neza batiriwe basiragira mu nzego z’ubuyobozi zisumbuyeho.
Ibi minisitiri wa Minaloc Francis Kaboneka yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyaruguru.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko ahanini abakuru b’imidugudu n’abashinzwe umutekano mu mudugudu aribo bakora akazi bonyine.
Yagize ati « Muri komite yose usanga hakora umukuru w’umudugudu n’uwutekano gusa, abandi batatu ntibajya baboneka, icyo ni ikibazo gituma tudindira. Umwaka utaha niba mwiteguye kuba aba mbere, ibanga ryonyine rihari nuko inzego zose zihaguruka zigakora abantu bagakora inshingano bashinzwe. Niba muri batanu ku mudugudu mu kicara mugapangira umudugudu wanyu muri kumwe. »
Minisitiri uyobora Minaloc yasabye abakuru b’imidugudu, abayobozi b’utugari n’imirenge gufatanya bagakurikirana komite z’imidugudu zikabyuka zigakora inshingano zahawe.
Yagiza ati «Abatabishoboye mubegere babe imfura begure babivemo mushyiremo abandi, ariko mukore nk’ikipe. Ubuyobozi bw’igihugu bujya gufata kiriya cyemezo, nuko bwumvaga ko abo bantu batanu bakoreye hamwe bakuzuzanya ibintu byatungana.”
Bamwe mu bakuru b’imidugudu baganiriye na IGIHE bavuze ko bagiye gukurikiza inama Minisitiri abagiriye, ariko bemeza ko akazi bakora gafite akamaro kanini kandi hari nubwo kababuza kugira icyo bikorera, bityo bakifuza ko Leta yabagenera agahimbazamusyi ka buri kwezi kuko basanga byabafasha kurushaho kunoza imikorere.
Umwe agira ati « Nk’umuyobozi w’umudugudu akazi dukora turavunika pe, twifuza ko baduha nk’insimburamubyizi, kuko nubwo twakorana twese nka komite y’umudugudu, usanga ibikorwa byinshi aritwe n’ubundi bireba; nubwo wenda bo bumva batakaduha, twe twumva tubyifuza.”
Undi ati «Usanga mu mirimo myinshi dukora akenshi tuvunika, nko mu muganda, irondo, (…) mbese ntitubona n’umwanya wo kwikorera mu rugo. Hari nubwo umuturage agusuzugura yitwaje ko uri umukoranabushake. Gukorera hamwe nibyo kandi ni byiza ariko natwe nibarebe uko bajya baduha insimburamubyizi nubwo yaba ntoya.”
Ku ruhande rw’abaturage, Byakunze kuvuga ko hari abakuru b’imidugudu banga kubaha serivise no kubakemurira ibibazo bitwaje ko badahembwa bakababwira ko bazabakemurira ibibazo ari uko babonye umwanya.
Naho bamwe mu bakuru b’imidugudu bakavuga ko hari abaturage babasuzugura, bitewe n’uko bakora badahembwa, ibi bikaba byanakuririraho ruswa.


















TANGA IGITEKEREZO