00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINALOC ntivuga rumwe na Senateri Kalimba wifuza ko Abasigajwe inyuma n’amateka bakomeza kwitwa ‘Abatwa’

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 August 2017 saa 12:25
Yasuwe :

Uretse kuba imvugo ‘Abatwa’ igaruka ku moko, atagifite umwanya na muto mu gihugu, yakunze kunengwa cyane ko ibadindiza mu iterambere bituma aba Banyarwanda bari batunzwe n’imirimo y’ububumbyi, ubuhigi n’ibindi bahabwa izina ry’ ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’.

Iyi mvugo yongeye kugibwaho impaka n’impande zitandukanye aho abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda baganiriye na TV1 bayitangarije ko bifuza gukomeza kwitwa Abatwa.

Ubu busabe bwanashyigikiwe na Senateri Kalimba Zephyrin ubahagarariye gusa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yo ibitera utwatsi.

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yavuze ko bitewe n’uko aho banyuze hose babita Abatwa, byaba byiza iryo zina rigumyeho.

Yagize ati “Nonese ko ntambuka aho nyuze hose bati ‘dore umutwa arahise?’ Bajye batwitwa Abatwa. Kuvuga ngo twahejwe n’amateka ni ho bahera bakomeza kudutsindagira hasi amateka meza yaza ari mazima bakahatugumisha. Batwite Abatwa ntacyo bidutwaye.”

Bamwe muri aba Banyarwanda baniyita andi mazina atandukanye arimo Abasangwabutaka, Ababumbyi, Ben’inkogoto n’andi banavuga ko ubusanzwe batandukanye n’abandi ngo kuko n’imirimo bakora itameze kimwe.

Kalimba Zephyrin, umwe mu basenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza, yavuze ko atumva neza impamvu Leta ibaha isambu yo guhinga no kororeraho kandi mu mateka yabo batarigeze babikora.

Yagize ati “Ikibazo si imyumvire; ni uguhabwa isambu batakubwiye impamvu, utazi no kuyihinga kandi amateka yawe yerekana ko utigeze uhinga; utoroye hanyuma umuntu akaguturaho ibintu mutabiganiriye. Leta nibegere bicarane bayibwire ibyo bakeneye[…]. Muzavuga ko ari Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubukene karande. Twe tubita Abatwa, ni Abatwa izina ntirivaho. Ni Abanyarwanda b’Abatwa.”

Umuyobozi ushinzwe Amajyambere rusange n’Imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Sheikh Hassan Bahame, yavuze ko atemeranya n’ababita abatwa kuko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ibivuguruza.

Yagize ati “Nta we uvukana ubumenyi nawe (Uwasigajwe inyuma n’amateka) kumuha inka cyangwa isambu yagakwiye kureba ibyo abandi bakora […]. Icyo gitekerezo cy’ubakuriye, ku bwanjye ndabona kitabubaka.”

Yakomeje avuga ko hari n’undi wasigajwe inyuma n’amateka wari uvuye gusoza ibirori by’abarangije Kaminuza, wasuye Minaloc asaba ko iri zina ryakurwaho bakagumana iry’Abatwa, amusubiza ati “Izina ry’Abasigajwe inyuma n’amateka, iry’Abatwa rikumariye iki? Ndi wowe navuga Ubunyarwanda ni naryo rifite icyo rikumariye. Niyo mpamvu gahunda ya Ndi Umunyarwanda ihari kugira ngo hatabaho gutandukanya Abanyarwanda.”

Sheikh Bahame avuga ko bikwiye ko Inteko Ishinga Amateko ibyigaho neza igashaka izina rikwiye kandi ritagize uwo risesereza cyangwa ngo rimubangamire.

Umuyobozi ushinzwe Amajyambere rusange n’Imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Sheikh Hassan Bahame (ibumoso) na Senateri Kalimba Zephyrin, bagaragaje ukutumvikana ku ngingo yo gukomeza kwita Abasigajwe inyuma n’amateka ‘Abatwa’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages