Depite Bitunguramye yagaragaje ko bidakwiye ko abantu bita kuri aba bakecuru bafatwa nabi mu gihe bakora akazi gakomeye ko kubitaho.
Urugo Impinganzima rwatujwemo abo babyeyi guhera muri Kamena 2017, nyuma yo kubakirwa n’Umuryango Unity Club ‘Intwararumuri n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kubafasha kubaho neza no kuzagira amasaziro meza.
Ababyeyi bagera kuri 92 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye.
Ikibazo cyabo Depite Bitunguramye yakibajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibireho myiza y’abaturage Dr Mukabaramba Alvera, nyuma yo gusura aba bakecuru bagasanga bafite ibibazo bibabangamiye.
Yagize ati “Hari ikibazo cyo gutinda kugenera ibifasha bariya bakecuru kubaho ndetse n’abakozi babafasha, usanga babafitiye ibirarane, bariya bantu babafasha badukorera imirimo myiza kuko badufashiriza ababyeyi ariko na bo ibyo bagenerwa babihabwe ku gihe.”
Yavuze ko ikibazo cyari kiri mu kigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) na AVEGA.
Aba bakecuru babwiye abadepite ko ibibagenerwa bitabageraho neza ku gihe, ku buryo kugeza ubu bakoresha amafaranga bagenerwa mu mishinga ibateza imbere.
Depite Bitunguramye yagize ati “Icya kabiri ni ikibazo cy’amafaranga agenerwa aba bacitse ku icumu batishoboye, 7500, bayita inkunga y’ingoboka nayo ntabwo abageraho ku gihe, ibi birababaza iyo abandi bagenerwa inkunga nk’iyo bo mu buzima busanzwe bayabona, bo ayabo ntibayabone ku gihe kandi batuye mu Mudugudu umwe, ubundi aya ni amafaranga yo kubabeshaho kuko nta bundi bushobozi bafite.”
MINALOC igihe guhangana n’iki kibazo
Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko iki kibazo bakibonye kandi barimo kugishakira umutid urambye, kuko ubu ngo ibiganiro byatangiye gukorwa hagati ya Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo kugira ngo bariya bakozi bajye mu buryo bwo kwishyurirwamo.
Yagize ati “Twararebye dusanga bariya bakozi ni benshi ntabwo wabashyira kuri lisite ya FARG ariko twasanze bashobora guhemberwa muri Mifotra (Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo), njye nahamagaje abatekinisiye bambwira ko Abanyamabanga ba leta bahoraho bagomba kubanza kwicara”.
Abanyamabanga ba leta bagomba kwicarana ni uwo muri MINALOC, MIFOTRA na MINECOFIN.
Yakomeje agira ati “lki kibazo natwe ntidusha ko kigaruka kuko aya mafaranga iyo atinze kuza bigira ingaruka kuri aba bakozi, turashaka ko biva mu nzira, MINALOC twari twagihagurukiye kandi bishyura buri kwezi nta kirarane barimo, ahubwo sinzi ahantu byapfiriye.”
Dr Mukabaramba avuga ko aya mafaranga ahabwa aba bakecuru yagombye gutandukanwa n’andi kugira ngo bajye babaheraho, cyane ko iyo babivanze aribyo bitera ikibazo, gusa yemeza ko bitazongeraho kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO