Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 17 Gashyantare 2017, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya FES, Kurt Beck wanabaye Minisitiri w’intebe w’intara ya Rhenanie -Palatinat mu Budage.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko FES yari isanzwe ikorera mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe cy’imyaka itatu ishobora kongerwa ukazafatanya mu bikorwa bitandukanye.
Ati” Ni umuryango ushingiye ku guhugura, guha ubushobozi inzego zitandukanye no gufasha imiryango itegamiye kuri Leta y’u Rwanda kuba yashobora kugira ubushobozi.”
Kaboneka kandi yashimiye intara ya Rhenanie-Palatinat ku bikorwa by’iterambere yateyemo u Rwanda inkunga, aho yagaragaje ko mu bufatanye bw’imyaka 30 hashyizwe mu bikorwa imishinga 1700 ifite agaciro ka miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi mishinga yakozwe mu byiciro bitandukanye birimo uburezi, amazi, isuku n’isukura, ubukorikori, gufasha abatishoboye n’abafite ubumuga.
Kurt Beck washimye intambwe u Rwanda rwateye mu kunga abanyarwanda no kubaka igihugu, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yanashimiye leta kandi ku bufasha yabahaye mu gufungura ibiro mu Rwanda, ndetse avuga ko FES yiteguye gufatanya n’abandi mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.
Umuryango FES washinzwe mu 1925 ufite amashami 127 akorera mu bihugu bitandukanye ku isi. Ku mugabane wa Afurika uyu muryango umaze imyaka irenga 40 ukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere demokarasi, ubutabera, amahoro n’ububanyi n’amahanga.



















TANGA IGITEKEREZO