Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), iramagana uburaya bwambukiranya umupaka ku bakobwa b’Abanyarwanda ndetse n’abagande kuko bikabije, mu gihe n’abakora uburaya mu gihugu imbere baba bataye umuco.
Mu kiganiro Nathan Gashayija, ushinzwe gahunda z’ubukungu muri MINEAC yagiranye na IGIHE ku wa 11 Ukwakira 2013, yihanije abakora uburaya bwambukiranya umupaka, avuga ko iyi Minisiteri idashyigikiye na busa ibi bikorwa bikunze gukorwa n’Abanyarwandakazi na bamwe mu bagandekazi bakorera mu bihugu byombi, bituma bamwe bibaza niba na bwo bwemewe nk’ubundi bucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Gashayija yagize ati “Muri EAC ntabwo dushyigikira uburaya, noneno ubwambukiranya imipaka buba bukabije. Hari Komite zishinzwe gukurikirana no guhana abakora ubucuruzi butemewe ku mipaka, baramutse bafashwe bahanwa nk’abandi bose bakora ubucuruzi bwambukiranya, umupaka butemewe.
Umwe mu bapolisi wa Uganda ukora ku mupaka wa Gatuna (Uganda), na we avuga ko badashyigikira ubukozi bw’ibibi nk’ubwo buhobora kwanduzanya n’indwara zambuka umupaka, ariko we avuga ko bitoroshye kumenya abakora ubwo buraya, kuko bambuka umupaka bafite ibyangombwa nk’abandi baturage bagiye cyangwa se batembereye mu bihugu byombi.
Avugana n’umunyamakuru wa IGIHE, yagize ati “N’ubwo tudashyigikiye bene ubu buryo, turabureka bugakorwa, kuko ntibyoroshye gutandukanya uwicuruza n’uticuruza, mu gihe bose baguhaye inzandiko z’inzira ziriho ubusobanuro ko bambutse umupaka bagiye mu bucuruzi busanzwe, Ggsura incuti n’abavandimwe n’izindi mpamvu zemewe ku mupaka.”
Abaturiye ku mupaka bavuga ko ari ishyano bamaze kumenyera. Abaturage baturiye imirenge yegeranye n’umupaka, bavuga ko bamaze kumenyera abakora ubu buraya, kuko abenshi bagira n’amacumbi ahegereye, akaba ariho bafatira akaruhuko mbere yo kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda.
Umwe mu baturage bo mu murenge wa Kageyo utarashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yagize ati “Uko iminsi ihita ni ko abakora uburaya biyongera, kandi twe duturiye umupaka w’u Rwanda na Ugana turabibona. Ubwoba duhorana ni uko Abanyarwandakazi ari bo bakunda kujya muri Uganda, bavuga ko abagabo baho bazi kurekura amafaranga.”
Mugenzi we na we yagize ati “Mpangayikishwa n’uko aba bagore cyangwa bashiki bacu bakomeje gukwirakwiza uburwayi nka SIDA, imitezi n’izindi mu bahungu bacu, kuko Abagande batanga inoti, ariko abenshi ntibakozwa agakingirizo.”
Aba baturage barasaba Leta kwiga kuri iki kibazo, uburaya bugakumirwa buhoro buhoro, kuko byashoboka habanje kugirwa inama bamwe babigize akamenyero bakerekwa izindi nzira zabahindurira ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO