Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki 2 Kamena, aho wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibukwa rwahereye ku cyicaro cyayo rwagati mu Mujyi wa Kigali, runyura ku bitaro bya CHUK rusorezwa aho rwatangiriye. Nyuma y’urwo rugendo hashyizwe indabo ku rwibutso rwubatse kuri iyo minisiteri ndetse hunamirwa abishwe muri Jenoside, nyuma hakomeza umugoroba wo kwibuka.
Mu buhamya bwatanzwe na Mukandayambaje Symphrose wiciwe umugabo wakoreraga iyi minisiteri, yagaragaje uburyo umugabo yishwemo ndetse n’inzira y’umusaraba nawe yanyuzemo ubwo yari atwite inda y’amezi umunani mbere y’uko arokorwa n’Inkotanyi.
Yashimye izo ngabo zarwanye ku buzima bwa benshi bari bibasiwe n’interahamwe ndetse anashimira leta ikomeje gufasha abarokotse kubaho neza.
Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Nkuranga Egide, yashimangiye ko ingabo za FPR Inkotanyi zisobanuye byinshi ku barokotse jenoside, ashimangira ko bazahora bazishima kuko ari bwo buzima bwabo.
Ati “Twebwe ijambo dukoresha ni ‘Inkotanyi zadusubije ubuzima’, murabizi aho tujya hose kwibuka iyo umuntu ari gutanga ubuhamya avuga inzira y’umusaraba yose yaciyemo ugategereza ko aza kuvuga ngo kugeza aho Inkotanyi zimurokoye. Ku bwacu nk’abarokotse twe ni ‘ubuzima’ ni na yo mpamvu dushima ko abantu bafata n’umwanya bakabyibuka.”
Yavuze ko leta yakoze ibikomeye mu kwita ku bari bamaze kurokoka jenoside, bubakirwa inzu zo kubamo ndetse n’ubundi bufasha, ariko asaba ko hakorwa ibishoboka byose n’abatarubakirwa bakabikorerwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye Abanyarwanda bose guhaguruka bagafatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko cyabyiyemeje ndetse kikanabishyira mu mategeko yacyo.
Ati “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni ngombwa kandi ni inshingano y’abato n’abakuru duhereye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ari naryo riri hejuru y’andi yose. Irangashingiro ryaryo ndetse n’ingingo ya 10, isaba buri munyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo no kurwanya urwango n’ivangura n’andi macakubiri ayo ari yo yose. Iyo ikintu kiri mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga, ni uko kiba ari ihame igihugu cyemera kandi cyifuza ko ryitabwaho mbere y’ibindi byose.”
Yashimangiye ko ibyo bisobanura neza ko igihugu giha agaciro gakomeye kurwanya iyo ngengabitekerezo, bityo ko nta wukwiye gusigara inyuma muri iyo nzira.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye guhora bibuka abazize jenoside mu rwego rwo kubaha agaciro ndetse no kwereka ababambuye ubuzima ko ntacyo bakoze.
Yavuze ko Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazatize kuba bari Abanyarwanda ahubwo ko bazize ubwoko bwabo kandi batarabuhisemo. Yasabye abantu bose gushyira imbere ubumwe ari nabwo u Rwanda rwimitse baharanira kudacikamo ibice ahubwo barushaho kuba umuryango umwe.
Minecofin yibuka abari abakozi ba Minisiteri yari iy’Imari n’Iyigenamigambi bagera ku 104.



















TANGA IGITEKEREZO