Imibare iyi minisiteri yahaye IGIHE, igaragaza ko hazakoreshwa amafaranga make ugereranyije n’imyaka yatambutse ahanini biturutse ku kuba izafatanya n’abaturage mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri 1686, kuvugurura ibyumba 1286 by’amashuri, hubakwe ubwiherero 1452 n’amashuri y’inshuke 90.
Hari amashuri amwe afite ikibazo cy’ubucucike mu mashuri aho usanga mu cyumba cy’ishuri rimwe higamo abana 80 ahandi ugasanga bakoresha mashuri ashaje.
Urugero nko mu Rwunge rw’amashuri rwa Nzove ruri mu murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge. Rifite abanyeshuri 2522 barimo abo mu mashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’imyaka icyenda y’uburezi bw’ibanze.
Umuyobozi w’iri shuri rya GS Nzove, Andrew Nsengiyumva, yavuze ko bafite ikibazo cy’ubucucike bukabije aho usanga mu ishuri rimwe higamo abana hagati ya 70 na 80 kandi hagomba kubamo 40.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco mu Rwanda (UNESCO), riteganya ko mu Rwanda nibura umwarimu agomba kwigisha abanyeshuri bari hagati ya 30 na 35.
Niragire Marie Jeanne, ni umwarimu wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri iki kigo cya GS Nzove yabwiye IGIHE ko yigisha abana 160, barimo 81 biga igice kimwe cy’umunsi n’abandi 79 biga ikindi.
Yagize ati “Kwigisha abana 81 ntabwo biba byoroshye, tuba twicaye intebe imwe yicayeho nk’abana batanu, ubwo haba harimo ikibazo cy’ubucucike, abana aba ari benshi kubacunga ntabwo biba byoroshye.”
Yakomeje agira ati “Bibagiraho ingaruka mu mitsindire kuko niba ndimo kwigisha nkaba ntabasha kugera kuri buri mwana. (…) ni ibibazo nta hantu tubona ho guhumekera n’inzira ya mwarimu ntayo irimo ntiwabona n’aho ushyira ibikoresho byawe.”
Nzayisenga Emmiliene we avuga ko mu ishuri rye haba harimo abana 70 ariko biba bigoye cyane kuba abanyeshuri bose bakumva cyane ko mu minota 40 baba bafite mu isaha imwe, bitashoboka ko aba ageze kuri abo bana bose.
Muri Kamena 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Mulindwa Samuel yabwiye Abadepite ko kugira ngo ikemure ikibazo cy’ubucucike buri hejuru mu mashuri byatwara miliyari 130 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO