Yabitangaje kuri uyu wa 20 Nzeri 2017, ubwo yasuraga Urwunge rw’amashuri rwa Muhoza I mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusira ibihakorerwa birimo ibyuma byigishirizwamo ikoranabuhanga.
Iri shuri ry’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ryahawe mudasobwa ziteranyirizwa mu Rwanda zigera ku 100, Munyakazi akaba yashimye uburyo zikoreshwa mu myigire y’abanyeshuri.
Yavuze ko hari bamwe bafite imyumvire ko ireme ry’uburezi rititabwaho muri bene aya mashuri ariko bigaragarira ku bikoresho ahabwa n’uburyo na yo atsinda neza.
Yagize ati “Iki kigo ni icy’uburezi by’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri; abana bahiga bafite mudasobwa bigishwa ikoranabuhanga. Biratanga icyizere ko uburezi bufite ireme dushaka guha abana bacu butarangirira mu mijyi gusa no mu mashuri yo mu byaro nk’aya usanga hari ikiri gukorwa.”
Yongeyeho ati “Mudasobwa dutanga zirakoreshwa, aho twazitanze hari hagenewe gushyiraho ibyumba bibiri, hakaba hari amashanyarazi, ibyo byose twabibonye, twabonanye n’abarimu batwereka uko zikoreshwa, byatweretse ko byubahirizwa nk’uko byagenwe.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko imaze gutanga mudasobwa zigera ku bihumbi bibiri mu mashuri ya leta hirya no hino mu gihugu.
Munyakazi yavuze ko ibikorwa byo kuzikwirakwiza bigenda byagurwa ku buryo mu myaka itanu iri imbere amashuri yose azaba yamaze kuzihabwa.
Kuri ubu amwe mu masomo yatangiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu myaka iri imbere zizasimbura ibitabo.
Izo Mineduc igiye gutanga mu ngengo y’imari y’uyu mwaka zizaba zirimo ibitabo mfashanyigisho aho umunyeshuri uyitahanye ayikoresha mu cyimbo cy’igitabo nk’uko Munyakazi yabisobanuye.
Haracyari imbogamizi ko iri shuri rya Muhoza I ritarabasha kugezwamo internet nyamara hafi yaryo hanyura ‘fibre optique’ iyikwirakwiza mu nyubako z’ubuyobozi n’izindi zo mu Mujyi wa Musanze.
Munyakazi yakomeje agira ati “Ikibazo cy’ikoranabuhanga leta yagishyizemo imbaraga ariko uko twifuza ko rigaragara mu mashuri niko no mu zindi nzego bikenewe, imbaraga dufite zigenda zisaranganya iryo koranabuhanga ari na yo mpamvu no mu burezi twahereye ku gutanga ibikoresho by’ibanze nyuma yaho tuzabaha n’ibindi bikoresho byunganira izi mudasobwa harimo na internet kugira ngo babe banazikoresha mu bushakashatsi.”
Uyu muyobozi yanasuye ibikorwa byo kugaburira abanyeshuri muri iki kigo aho yashimye uruhare rw’ababyeyi rutuma abana bose bafatira ifunguro ku ishuri bikazamura ireme ry’uburezi.
Yanasuye ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya bizasimbura ibyari bishaje byubatswe mu myaka ya 1930.
Urwunge rw’amashuri rwa Muhoza I rufite icyiciro cy’amashuri abanza gifite abanyeshuri 1399 n’icy’ayisumbuye gifite 1014.



















TANGA IGITEKEREZO