00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc n’Umwalimu Sacco byasabwe kunoza uburyo buri mwarimu yatunga mudasobwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 January 2017 saa 10:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye Minisiteri y’Uburezi na Koperative yo kubitsa no kuguriza y’Abarimu (Umwalimu SACCO) kunoza imikoranire bagafasha buri mwarimu kubona mudasobwa.

Yabivuze mu muhango wo gusoza itorero ry’abarimu wabereye mu Karere ka Musanze kuwa 12 Mutarama 2016.

Minisitiri Murekezi yavuze ko buri kigo gifite icyumba cy’ikoranabuhanga ariko kugira ngo bitange umusaruro ari uko buri mwarimu yagira mudasobwa ye.

Ati “Ndifuza ko buri mwarimu yagira mudasobwa ye. Mineduc n’Umwalimu SACCO babinoze buri mwarimu abone iye. Buri kigo gifite ishuri risobanutse ari cyo cyumba cy’ikoranabuhanga (ICT LAB) ariko buri mwalimu akeneye mudasobwe ye.”

Speciose Mukasine, umwalimu muri GS Kabaye, i Musanze yabwiye The Newtimes ko byari bigoye ko umwarimu ubwe yabona ubushobozi bwo kwigurira mudasobwa.

Ati “Aya ni amakuru meza.Dukenera mudasobwa ariko tukagira imbogamizi z’uko twazibona.Nigisha ubumenyi mu bya mudasobwa ariko nta yo ngira.Ndamutse mfite iyanjye byafasha kumenya byinshi bituma noza imyigishirize.Mu by’ukuri ibi bizadufasha.”

Aba barezi basabye ko mu gihe iyi gahunda yatangizwa, igihe cyo kwishyura izo mudasobwa cyagirwa kirekire kuko benshi basanzwe bafite inguzanyo muri SACCO batararangiza kwishyura.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka Umwalimu SACCO ikabafasha kuzibona.

Ati “Tugiye gusaba Umwalimu SACCO korohereza abarimu kubona mudasobwa mu buryo butabangamira imikorere yabo”

Munyakazi yavuze ko kuva 2012 Leta yashoye miliyari 16 mu kigega Umwalimu SACCO, ikaba ifite intego yo kuzigeza kuri 30 byose bigamije gufasha abarimu kwiteza imbere.

Abarimu ubw basozaga Itorero mu Karere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages