00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc na BRD bateye intambwe igamije kuvugurura imitangirwe y’inguzanyo ya buruse

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 16 October 2015 saa 09:56
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi na Banki y’Iterambere,BRD kuri uyu wa 15 Ukwakira, basinyanye amasezerano agamije kuvugurura imitangirwe y’inguzanyo ya buruse n’uburyo bwo kuyishyuza.

BRD yeguriwe ububasha bwo gutanga no kwishyuza inguzanyo ya buruse, naho Minisiteri y’Uburezi isigarana inshingano zo gutoranya abagomba kuyihabwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri yatangaje ko impamvu y’aya masezerano ari ugukuraho inzira ndende yasabwaga mu itangwa ry’inguzanyo ya buruse no kwegurira Banki ibijyanye n’imicungire y’amafaranga.

Yavuze ko BRD izajya itanga aya mafaranga mu buryo butaziguye, kuko azajya ava muri banki agahita ashyirwa kuri konti z’abanyeshuri bidasabye kunyura mu zindi nzira ndende.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore, yatangaje ko aya masezerano yashyizweho umukono azagira uruhare mu kuvugurura imitangirwe y’inguzanyo ya buruse ku banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza cyane cyane hibandwa ku myishyurize yayo mu myaka 10 iri imbere.

Minisitiri Musafiri yasobanuye ko nyuma y’umwaka umwe umunyeshuri wahawe inguzanyo azajya atangira kuyishyura ageretseho inyungu ya 11%.

Yavuze kandi ko abahawe inguzanyo itegeko ribigena ritarajyaho bazishyura hakurikijwe amasezerano basinyanye na leta, kwishyuzwa kwabo na byo bikaba byashyizwe mu maboko ya BRD.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, Gasana Ismael, aherutse kubwira The New Times ko muri miliyari 70 iki kigo cyagomaga kwishyuza abantu 78,212, hagarujwe miliyari 9 zonyine, kandi ko abagera kuri 3,600 bahawe inguzanyo bitoroshye kumenya amakuru yabo.

BRD yeguriwe ububasha bwo gutanga no kwishyuza inguzanyo ya buruse
Kanyankore na Minisitiri Musafiri bashyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages