Ku wa 11 Mutarama 2018 nibwo Kayonde Simon Pierre na Abatesi Kellen bahagarariye abanyeshuri 29 bize muri iyo kaminuza, bandikiye Inteko Ishinga Amategeko, basaba kurenganurwa, bakemeza ko barangije kwiga bimwe ‘equivalence’ n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC).
Kuri uyu wa Mbere ubwo abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko babajije Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugène n’Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, impamvu abo banyeshuri bimwe equivalence, barize muri kaminuza Mineduc yemera.
Depite Mukabagwiza Edda yagize ati “Nanjye nagize amatsiko yo kumenya uko HEC yabyifashemo, aba banyeshuri bize muri St Lawrence biri amahire ko turi kumwe n’umuyobozi wayo. HEC yarabanje iravuga ngo nta equivalence bakwiye, ngo bagiye no mu ishuri ritari ku rutonde rw’izemewe na leta! HEC ubu ihagaze gute kuri iki kibazo?”
Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yasobanuye ko ikibazo gishingiye ku kwemerera kaminuza bikorerwa mu cyiciro kimwe ariko muri Kenya na Uganda bigakorwa mu byiciro bitatu, iya St Lawrence ikaba itarabisoje.
Ati “Icyagaragaye ni uko kaminuza zimwe muri Uganda zitashoboye kuzuza ibyo byangombwa zisabwa kugira ngo zibashe guhabwa uburengenzira busesuye ariko zikagerageza kubishyira mu bikorwa, harimo na St Lawrence yakomeje kwigisha irenza imyaka itatu iri gukorera ku cyemezo cy’agateganyo [...] Igihari ni uko EAC iri mu nzira zo guhuza gahunda kugira ngo noneho ibintu bibe bimwe.”
Dr Muvunyi yabwiye abadepite ko iyo kaminuza bizemo iri mu nzira zo gusaba uburenganzira busesuye, n’abo banyeshuri basaba equivalence basabwe kugira ibyo buzuza ikibazo cyabo kigakurikiranwa neza.
Ati “Icyemezo cyo gufasha bariya banyeshuri ku rwego rwa minisiteri cyari mu murongo wa biriya birimo gukorwa kugira ngo habeho gufasha bariya bize muri kaminuza ziri kuri urwo rwego. Kwemera impamyabumenyi zabo kuko na kaminuza zabo ziremewe. Abanyeshuri minisitiri yahuye nabo turi kumwe, tubashishikariza gusaba kuri internet nk’uko tubikora, dushishikariza n’ababahagarariye kugira ngo babyihutishe.”
Yababwiye abnyeshuri 16 muri 29 bujuje ibisabwa, HEC yandikira kaminuza bizemo bayibaza niba koko barahize bakanaharangiriza, nisubiza bazahabwa equivalence basaba.
Iki cyemezo kizwi nka ‘equivalence’ ni imwe mu ngamba zashyizweho mu gukumira ko hari ababeshya ko bafite impamyabumenyi cyangwa barazikuye muri Kaminuza zitemewe.
Abadepite banzuye ko Mineduc na HEC bayishyiriza raporo mu nyandiko, igaragza uko icyo kibazo n’ibindi babikemuye mu gihe kitarenze icyumeru.



















TANGA IGITEKEREZO