Bamwe mu barimu bize kaminuza bigisha mu mashuri abanza ku bigo bya Leta, bavuga ko umushahara wabo ukwiriye kongerwa, bagahembwa nk’abize kaminuza.
Ubwo Rwamukwaya yasuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Gashora mu Karere ka Bugesera, ahari hateraniye bamwe mu barimu bigisha ku bigo by’amashuri abanza bya Dihiro, Gashora, Mwendo na Kagasa, Tariki ya 18 Gashyantare 2015, bamwe muri aba barimu bamubwiye ko bigisha mu mashuri abanza bararangije kaminuza, bakaba bifuza ko bahemberwa amashuri bize.
Rwamukwaya yabasubije ko ari ubwende bw’umuntu kwigisha mu mashuri abanza yarize kaminuza.
Ati “ Ntekereza ko mu mashuri abanza abarimu bigishamo ibyo basabwa ari uko baba barize kwigisha ku rwego rw’amashuri yisumbuye. Iyo hari uje kwigisha mu mashuri abanza wenda yarize kaminuza biba ari ubwende bwe….ntawe uba yamutegetse kuba ariho aguma…ahubwo yagombye gukoresha iyo “ niveau” mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye kuko aho ngaho turacyabakeneye…birashoboka ko ari ikibazo cy’imyanya mike iba yabonetse ku buryo mwese muyishaka mutayibonera rimwe..”
Yakomeje avuga ko niba hari abarimu bize kaminuza bajya kwigisha mu mashuri abanza, bitewe n’imyanya mike iri mu mashuri yisumbuye icyo cyaba ari ikindi kibazo.
Ati “ Ahubwo icyo twashishikariza ubuyobozi bw’akarere ni uko mu gushyira abarimu bashya mu kiciro cy’amashuri yisumbuye, bajya bahera ku baba barize uburezi muri kaminuza.”
Yakomeje avuga ko mu gihe umushahara wa mwarimu utari wabasha kongerwa, hari gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zafasha kunganira uwo mushahara, harimo gutera inkunga koperative Umwalimu Sacco, Leta ikaba yarayiteye inkunga ya Miliyari 30, zitanga mu byiciro.
Rwamukwaya yakomeje avuga ko iyi nkunga yatanzwe na Leta mu rwego rwo kugirango mwarimu ayifashishe akora imishinga yabasha kunganira wa mushahara we.
Mu mwaka wa 2013, Koperative Umwalimu Sacco yari imaze gutanga inguzanyo ya Miliyari 47 ku banyamuryango 81,461 guhera muri 2009 aho kugeza ubu umwalimu ageze ku rwego rwo kuba yahabwa umwenda wa Miliyoni 15 zishyurwa mu myaka 15 ku nyungu ya 11%.



















TANGA IGITEKEREZO