Uwo mwarimu wagejeje ikibazo cye kuri iyo komisiyo ni Munyandamutsa Philippe, wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVEM), akaba n’Umunyeshuri ku rwego rwa Phd muri Kaminuza ya Gent mu Bubiligi.
Munyendamutsa yandikiye Inteko ayisaba kumurengenura, aho ngo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatanze isoko ryerekeye ibyo ari gukoraho ubushakashatsi ‘ku mafi yo mu kiyaga cya Kivu’, akaba afite impungenge ko bizatuma adahabwa impamyabumenyi ye mu gihe yabumurika n’iyo Minisiteri iri kubukoraho.
Yasobanuye ko icyo kibazo yakigaragarije Mineduc, ikagisuzuma igasanga gifite ishingiro ariko ko kuva ubwo yasobanurirwaga ko minisiteri itabikoraho kandi nawe ari kubikora ariko akagaragaza ko atabyizera kuko afite gihamya ko abashakashatsi bahawe isoko na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ari abarimu be, ndetse ko bakoresha laboratoire imwe.
Kuri uyu wa Mbere ubwo izo mpande zombi zaganiraga ku bibazo birebana n’uburezi byagejejejwe ku Nteko, Adepite babajije Mineduc icyo bagikozeho.
Depite Edda Mukabagwiza yavuze ko ikibazo cya Munyendamutsa kimaze igihe kandi ko umuvuduko wo kugikemura uri hasi ku buryo gishobora kuzarangira n’ubushakashatsi bwarangiye cyangwa butagifite uburemere.
Ati “Mineduc yahaye umushakashatsi uburengenzira bwo gukora ubushakashatsi, muri Minisiteri runaka naho mu mikorere yaho ya buri munsi bakoze ubushakashatsi bwenda kugira aho buhuriye! Bihuzwa bite?”
Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Nyirahirwa Vénéranda, yabwiye Minisitiri w’Uburezi n’itsinda ryaje rimuherekeje ko Munyandamutsa bavuganye, akamwemerera ko ibyangombwa byose bigaragaza ko ubwo bushakashatsi ari ubwe abifite kandi ko igihe cyose yakenerwa yabisobanura.
Perezida wa Komisiyo, Mukazibera Agnès, yavuze ko iki kibazo kivuzwe igihe kinini, asaba Minisitiri ko bibaye ngombwa yagikurikina ubwe.
Ati “Bishobotse, ubwo turamusabira mu rwego rw’ubuvugizi bwacu, kuko iki kibazo kimaze igihe kinini, njye numvaga bibaye ngombwa Minisitiri mucyinjiyemo ubwanyu mukaba mwanamuha gahunda akaza akakibabwira.”
Yakomeje avuga ko hari n’amakuru y’uko Kaminuza ishobora kuba yaranamwimye icyemezo kugira ngo akomeze kwiga hanze, avuga ko bibaye ari ukuri, byaba ari no guhombye igihugu.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yemeye ko icyo kibazo cya Munyandamutsi kizwi ariko ko gifatwa mu buryo butari bwo, cyane cyane aho bivugwa ko hari ibyangombwa bye byabuze.
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari umuntu umwe cyangwa urwego rumwe rwagikemura. Ni byiza ko twatekereza kureba, ubwo bushakashatsi bwari bugamije kureba iki? N’ibindi biburanga ariko bigakorwa n’inzego zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Minisiteri y’Uburezi ntiyabikora yonyine idafatanije n’iy’Ibikorwa Remezo, bidakoranye na RDB, ishinzwe umutungo mu by’ubwenge, bidafatanyije na UR na HEC.”
Ikibazo cy’uko ashobora kuba yarimwe ibyangombwa ngo yige, Dr. Mutimura yavuze ko bikwiye gusuzumwa ko abaye yarabyimwe byaba ari ikibazo, yiyemeza kubikurikirana.
Impande zombi zasoje zemeranyije ko mu cyumweru kimwe, Abadepite bazaba bagejejweho raporo mu nyandiko y’uko icyo kibazo hamwe n’ibindi byagaragajwe bizaba byafatiwe umwanzuro.



















TANGA IGITEKEREZO