00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yakebuye ababyeyi basaba ibigo by’amashuri gusibiza abana babo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 January 2018 saa 06:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ibigo by’amashuri bitazigera byemerera ababyeyi babisaba gusibiza abana mu gihe bakemanga ubumenyi bafite kuko ngo byateza akavuyo buri wese agasaba ko bikorwa uko abyifuza.

Mu gihe cy’itangira ry’amashuri usanga hari ababyeyi binubira ko abana babo bimurwa badafite ubumenyi, bigatuma hari abarangiza abanza batazi gusoma, kwandika no kubara.

Ubushakashatsi bwakozwe na Save the Children mu 2011, bwagaragaje ko 13% by’abana biga mu wa Kane w’amashuri abanza baba badafite ubushobozi bwo gusoma neza Ikinyarwanda cyigishwa mu mwaka wa kabiri no mu wa Gatatu, mu gihe abandi 13% badashobora gusoma neza amagambo 15 mu munota umwe.

Abarimu bavuga ko bahawe amabwiriza na Mineduc ababuza gusibiza abana barenze 3%, bigatuma iyo abatsinzwe barenze uwo mubare bapfa kubimura.

Mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ cya RBA cyatambutse kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yashimangiye ko nta burenganzira umubyeyi afite bwo gusaba gusibiza umunyeshuri.

Dr Munyakazi yabigarutseho nyuma y’aho umuturage amubajije ati “Hari uburyo wigisha umwana uri umubyeyi ukabona amasomo atayumva neza igihembwe cyarangira ukabona byaba byiza asibiye , wajya ku ishuri gusaba mwarimu ko asibira, akakubwira ko bidashoboka, ko ari amabwiriza ya Mineduc, ngo gusibira ntibyashoboka. Icyo turashaka batumare impungenge.”

Mu kumusubiza, Dr Munyakazi yagize ati “ Buriya nyuma y’uko duha amashuri abana bacu ngo bajye kwigiramo, duha n’inshingano abarezi kugira ngo bakurikirane imyigire yabo umunsi ku munsi, aho rimwe na rimwe biba bigoye kugira ngo umubyeyi aze abwire ishuri ryafashe umwanzuro wo kumwimura cyangwa kumusibiza ngo ndashaka ko yimuka undi nawe ati oya ntimumwimure.”

Dr. Munyakazi asanga ibyo byateza akavuyo mu mikorere akaba ariyo mpamvu ibijyanye n’imyigire, ibazwa, imyimurire, gusibiza byashyiriweho amabwiriza abigenga.

Muri ayo mabwiriza Dr. Munyakazi yagarutse no ku byemezo by’inama y’ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu yemerezwamo ibizagenderwaho kugir ango umwana yimuke.

Munyakazi ati “Buriya baba barebye uko umwana yiga, icyamubujije gutsinda ariko utavuga ko mu by’ukuri ari ubushobozi buke, ese byaturutse ku mwarimu, ku bikoresho adafite wenda umwaka utaha bizaboneka, ibyo ubwabyo bikaba byashingirwaho bakavuga bati aho kugira ngo tumusibize atakaze umwaka, bishobora kuvamo no kwanga ishuri, kuko hari benshi bahita barivamo.”

Dr. Munyakazi avuga ko usanga aho kugira ngo umusibize arivemo kandi wasobanukiwe neza impamvu itumye agira amanota make kandi hari icyerekezo ko izakemuka, uhitamo kumwimura.

Ati “wumva ko kumwimura byaba byiza kurusha kumusibiza. Ibyo rero hari igihe umubyeyi atabyumva, ashingira gusa ku byo abona, ariyo mpamvu kwimura cyangwa gusibiza bidashingira ku bushake bw’umuntu, bishingira ku cyemezo rusange.”

Dr. Munyakazi yakomeje asaba ababyeyi kwizera abarezi, ahubwo bagasura abana ku ishuri bakamenya ingamba bamufitiye zigaragaza ko umwaka utaha azisubiraho.

Kugeza ubu, ikigereranyo cy’ubwiyongere bw’abanyeshuri batangira ishuri, kiri kuri 1% ndetse abana basaga 90% bafite imyaka yo kwiga bariga, gusa Leta inashishikajwe no kongera ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri.

Dr Isaac Munyakazi, yashimangiye ko nta burenganzira umubyeyi afite bwo gusaba gusibiza umunyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages