Ibi Irere yabitangaje kuwa Kabiri tariki 22 Werurwe ubwo yari mu ruzinduko yagiriye mu mashuri yigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba.
Mu mashuri yasuye harimo Gakoni TVET School yigisha ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro. Intego nyamukuru y’uru ruzinduko kwari ugusura bimwe mu bigo byo muri iyi ntara ndetse no kumenya imikorere yabyo.
Umuyobozi wa Gakoni TVET School Ngabonziza Thacien yavuze ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zibabuza gutanga uburezi bufite ireme.
Ati “zimwe mu mbogamizi zibangamye cyane duhura nazo muri iki kigo, harimo ikibazo cy’inyubako zidahagije. Urugero amashuri, uburiro, aho abanyeshuri barara, ibibuga by’imyidagaduriro, ibitabo bihagije byo gushyigikira amasomo atangwa, ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga mu myigishirize nk’ishuri rifite gahunda y’iterambere.”
Yakomeje asaba ko bakorerwa ubuvugizi bakabona inyubako zihagije zizajya zikoreshwa mu masomo ndetse n’ibindi bikoresho nka mudasobwa na murandasi n’ibindi byunganira amasomo atangirwa mu iki kigo.
Ibi byashimagiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko iki kibazo cy’ibikorwaremezo bikiri bike muri iki kigo ari ikibazo rusange.
Hanagaragajwe kandi ikibazo cy’imyumvire mibi ku bijyanye amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ikiri mu baturage ndetse n’abanyeshuri bamwe, aho muri aka Karere abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro bari ku kigero cya 27% kandi intego ari ukugera ku kigero cya 60% mu mwaka 2024.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyigiro Irere Claudette, yagarutse ku myumvire idahwitse iri muri bamwe bavuga ko amasomo y’imyuga ari ay’abananiranye cyangwa abaswa, avuga ko iyo myumvire ikwiriye guhinduka.
Yavuze ko ikibazo cy’imyubakire y’amashuri yigisha imyuga gihangayikishije, yemeza ko gikwiriye gukemuka kuko hari amwe mu mashuri yamaze kwisobanukirwa.
Yashimangiye ko kandi amashuri akwiriye kwigira akagira uruhare mu kwikorera bimwe mu bikorwa bibyara inyugu ndetse akanishakamo ibisubizo kuko babifite kandi bashoboye.
Ati “Nk’ubu mufite ishami ryigisha ubwubatsi, abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gusana ahasenyutse, icyo nicyo gisobanuro cyo kwigira ku murimo.”
Irere yasezeranije ubufasha iki kigo burimo no guhawa ibikoresha by’ikoranabuhanga bizabafasha mu kwihugura mu mashami bigisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!