00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yanenze ababyeyi binangira kwishyurira abanyeshuri ifunguro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 March 2018 saa 08:38
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yanenze ababyeyi banga kwishyurira umusanzu usabwa kugira ngo abanyeshuri bahabwe ifunguro rya saa sita ku ishuri batabuze ubushobozi, abatabufite ibereka ubundi buryo bakorana n’ibigo bibarera icyo kibazo kigakemuka.

Byagarutsweho kuri uyu wa 16 Werurwe 2018, mu rwunge rw’amashuri rwa Congo-Nil, mu Karere ka Rutsiro, mu kwizihiza ‘Umunsi Nyafurika wahariwe ifunguro ry’umunyeshuri ku ishuri’.

Umuyobozi w’ishuri rya Congo-Nil, Padiri Paul Maniragaba, yagaragaje impinduka gahunda yo kugaburira umunyeshuri imaze kugaragaza mu guteza imbere ireme ry’uburezi zirimo kuba abana batagikerererwa, batagisinzira mu ishuri kubera inzara, basigaye basabana, batakiva mu ishuri cyane n’izindi ariko agaragaza ko hakiri imbogamizi, aho usanga ababyeyi binangira gutanga umusanzu wa 200Frw kandi batayabuze.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iteganyamigambi ry’uburezi muri Mineduc, Rose Bagume, yanenze abo babyeyi badatanga umusanzu kandi bafite ubushobozi.

Yagize ati “Ndabibutsa ko kugaburira umwana nubwo tuvuga ko ari ku ishuri, ni inshingano mbere na mbere y’umubyeyi ibindi tukaza twunganira. Ababyeyi turabasaba ko mwajya mutanga umusanzu wanyu ku gihe kandi neza mukanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.”

Yongeye ati “Hari aho twagiye dusanga ababyeyi bagira uburyo bwo gufasha amashuri ngo iyi gahunda igende neza. Hari aho usanga bavuga ngo turi abakene nta mafaranga twabona, ariko hari aho twagiye tubona umubyeyi umwe muri Kamonyi ariko nta mafaranga afite yo gutangira umwana, akagemurira ikigo imboga.”

“ Hari undi twasanze aha ikigo inkwi n’aho twasanze ikigo gifite imirima abebyeyi bagatanga umusanzu wabo bahingamo. Icyo gihe bigabanya amafaranga cyatangaga. Uruhare ni urwanyu, dukore icyo dushoboye tubafashe.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe iteganyamigambi ry’uburezi muri Mineduc, Rose Bagume yanenze ababyeyi badatanga umusanzu kandi bafite ubushobozi

Yakomeje abashishikariza kwita ku kugaburira abanyeshuri ibyo bihingira nk’imboga, imbuto n’ibindi kandi ko bizahindura byinshi ku mibereho y’abana no kubarinda indwara z’imirire mibi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe porogaramu zitandukanye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa(WFP) zirimo n’iyo kugaburira abana ku mashuri 104 yo mu Rwanda, Masse Shimomura, yashimiye uruhare Leta n’abandi bafatanyabikorwa bagira mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, avuga ko WFP izakomeza gutera inkunga iyo gahunda.

Ubusanzwe Leta igenera Mineduc ingengo y’imari isaga miliyari 9Frw buri mwaka, mu mushinga wo kugaburira abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Nibura umwana umwe agenerwa 56Frw ku munsi, bigasaba ko ababyeyi bagira icyo batanga kugira ngo umwana abone ifunguro rihagije.

Mu mashuri abanza, iyi gahunda ntihaba uretse uturere tugifite abana bafite imirire mibi nka Karongi, Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro, twahawe inkunga ya miliyoni 25$ binyuze mu mushinga uterwa inkunga na WFP, ufasha abana ibihumbi 85 kubona igikoma kirimo intungamubiri, biteganijwe ko muri Nyakanga hazongerwamo abandi.

Uyu munsi usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Werurwe buri mwaka, u Rwanda rwayizihirije uyu munsi ku nshuro ya gatatu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha umusaruro wacu mu gutanga ifunguro ku ishuri, kuzamura ubushobozi karemano bw’umwana.”

Akarere ka Rutsiro kuri ubu kagaze kuri 40% ku ruhare rw’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira umwana ku ishuri. Uyu munsi, hagaburira abanyeshuri amafunguro akungahaye ku ntungamubiri, bahabwa amata, hanaterwa imboga n’imbuto mu rwego rwo guteganya aho ikigo cyazakura ibyo kibatekera mu gihe kiri imbere.

Abanyeshuri ba GS Congo Nil bahabwa impanuro
Abanyeshuri batera imboga
Hubatswe uturima tw'imboga zizajya zigaburiwa abanyeshuri bo kuri iki kigo
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence atera imboga kuri GS Congo Nil
Abanyeshuri bahawe ibiribwa n'amata
Itorero ry'ikigo ryasusurukije abashyitsi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iteganyamigambi ry’uburezi muri Mineduc, Rose Bagume agaburira abanyeshuri
Umuyobozi Mukuru ushinzwe porogaramu zitandukanye mu Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa(WFP) zirimo n’iyo kugaburira abana ku mashuri 104 yo mu Rwanda, Masse Shimomura
Umuyobozi w’ishuri rya Congo-Nil, Padiri Paul Maniragaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages