00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yasabye igenzura ridasanzwe ku banyeshuri bazasubirana telefoni ku ishuri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 August 2018 saa 11:05
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yongeye kugaragaza ko itazigera yihanganira abanyeshuri bigana telefoni mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, by’umwihariko isaba ibigo kuzakora igenzura ridasanzwe ku munsi wa mbere w’itangira ry’igihembwe cya gatatu.

Ku wa 14 Kamena uyu mwaka nibwo Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Eugène, yatangaje ko nta munyeshuri wo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye wemerewe gukoresha telefoni ku ishuri kuko zigira uruhare rukomeye mu kurangaza abanyeshuri ntibige neza uko bikwiye kandi ari abana bakwiye kurerwa, guhabwa umurongo ngenderwaho n’amabwiriza runaka y’imyitwarire.

Ibyo yabitangaje nyuma y’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yabaye ku wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018, ikungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo kunoza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Mineduc, Dr. Munyakazi Isaac, yabwiye Radiyo Rwanda ko guhagarika ikoreshwa rya telefoni byari bifite impamvu ikomeye.

Ati “Cyari gifite impamvu ikomeye ishingiye ku gusigasira uburere bwiza bw’abana bacu, bigaragara ko wamaze gufungura imiryango bakiga bafite telefoni, zishobora kubakururira ibishuko bishobora no kubarangaza mu myigire yabo.”

Munyakazi yavuze ko ababyeyi n’abarezi bakwiye kuzirikana ko uburezi buhabwa abana bukwiye guherekezwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, zitandukanye n’izo bashobora gukura mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni.

Ati “Telefoni iyo ikoreshejwe nabi ifatwa nk’ikiyobyabwenge aho birangira n’ubushakashatsi bubigaragaje ko umuntu ashobora gutwarwa na telefoni ugasanga nta n’ikindi kintu akora.”

Munyakazi yakomeje asaba ababyeyi n’abanyeshuri gushyigikira icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa rya telefoni kuko cyafashwe ku nyungu zabo, aho kumva ko ari ukubakumira ku iterambere.

Ibigo byahawe amabwiriza yo gusaka telefoni

Munyakazi yakomeje agira ati “Twababwiye ko bitwararika kohereza abana ku ishuri ngo babahe izo telefoni kubera ko amabwiriza twashyizeho harimo n’ibihano ku bana bashobora kuba bafatanwa telefoni ku ishuri, kandi kugira ngo ibyo bigenzurwe, ni uko muri kiriya gihe bagaruka ku ishuri hazabaho ingamba zo gusaka ibyo bazanye.”

Minisitiri Munyakazi yashimiye ibigo bimwe bisanzwe bisaka abanyeshuri bajyana telefoni, asaba ko n’abandi batabikoraga bazabyitaho cyane ku munsi wo gutangira igihembwe cya gatatu.

Ati “Minisiteri y’Uburezi izakurikirana ko buri shuri ryose ryakiriye abana bakabanza kugenzura ko nta mwana ushobora kuvutswa amahirwe yo kwiga akajya mu bihano bitewe n’uko umubyeyi atamufashije kubahiriza iki cyemezo.”

Ayo mabwiriza ategenya ko umwana ufatanywe telefoni atumwa ababyeyi, akibutswa ko bitemewe, we n’umubyeyi bakiyemeze ko atazongera kuyitunga mu nyandiko, yakongera kuyikoresha akirukanwa burundu naho ubuyobozi bw’ishuri cyane cyane ayigenga bigaragaye ko bwibukijwe ko gukoresha telefoni kw’abana bitemewe bukanga kubishyira mu bikorwa, ayo mashuri azahagarikwa.

Ingengabihe ya Mineduc igaragaza ko abanyeshuri bazatangira gusubira ku ishuri hagati ya tariki 18 na 20 Kanama bitewe n’Akarere bigamo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Mineduc, Dr. Munyakazi Isaac

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages