00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yashwishurije abize ‘microbiologie’ basabaga gukora mu nzego z’ubuvuzi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 June 2018 saa 06:50
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yashimangiye ko abanyeshuri bize ishami rya ‘microbiologie’ badashobora gukora mu rwego rw’ubuvuzi kuko batujuje ibisabwa, ko bikozwe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Abize aya masomo bakunze kuvuga ko mbere bakoraga muri za laboratwari kwa muganga ari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima, hakiyongeraho no gukora mu bigo by’ubushakashatsi, ariko baje guhezwa mu buvuzi kuko byagaragaye ko amasomo bize atangana n’aya bagenzi babo bize mu mashami y’ubuvuzi.

Aba bakomeje gutakambira inzego zitandukanye ni abize iri shami rirebana n’utunyabuzima duto cyane, mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryahoze ari KIST.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Abadepite bagize iyo Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko mu Inteko Ishinga Amategeko, bakiraga Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi, iki kibazo cyari ku murongo w’ibikeneye ingamba zifatika.

Depite Edda Mukabagwiza yavuze ko icyo kibazo kimaze igihe mu mpaka zidashira, yibaza impamvu kitarangira kandi abanyeshuri bagira abayobozi bo kubavuganira, anenga imikorere ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “Abanyeshuri bafite ukuntu bahagarariwe n’inzego za Kaminuza zifata ibyemezo. N’ibi bibazo tubona byo gukura ishami runaka ukarijyana muri Koleji runaka, kuba havamo amasomo runaka hakinjizwamo andi, ni ibintu numva bihura n’icyo, nabyo ngarura mu mikorere ya Kamuza y’u Rwanda. Ni ikibazo, aho aba banyeshuri bahagarariye abandi bafite ijambo?”

Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Nyirahirwa Vénéranda, yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu atangira yiga ishami, nyuma bikazagaragazwa ko ridakenewe.

Yagize ati “Icyo navuga ku banyeshuri ba ‘microbiologie’ kimwe n’abandi bose, ari abize ibijyanye n’ubumenyi mu bya laboratwari [Medical Laboratory Sciences] n’ibindi byose bifite iyo sura yo kuvuga ngo twize iki, tugeze hanze turashaka gukora iki, ni ibibazo komisiyo yakiriye kuva mu ntangiriro za manda kugera uyu munsi! Umuntu akaba yakwibaza ngo ariko birimo birapfira hehe?”

“Ni gute umuntu atangira yiga ishami byagera hagati bigahinduka, yagera hanze akifuza gukora iki atari cyo yize [...] Icyo cyuho kirahari.”

Perezida wa Komisiyo, Mukazibera Agnès, we yagize ati “Bishobotse Kaminuza yajya mu mashuri gusobanurira abanyeshuri gahunda zihari kugira ngo koko umunyeshuri agiyemo avuga ati nzajyamo meze gutya, nindangiza dore icyo nzamarira igihugu cyanjye.”

“Nibwira ko mubikoze ntacyo byatwara, aho kugira no biriya bibazo byose abanyeshuri bajye bahora baza bavuga bati ntabwo twari tuzi ibyo tugiyemo, twe nk’abadepite twumva byafasha kurushaho.”

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr Musafiri Papias Malimba, yababwiye ko ikibazo cy’abize microbiologie, kijyanye n’imyumvire y’abajya kwiga bazi ko nibarangiza Leta ariyo igomba kuzabaha akazi, ntibatekereze ko bashobora kukishakira.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura, yashimangiye ko hari amasomo menshi abize microbiologie batize ku buryo bitakoroha ko bahabwa akazi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Aba banyeshuri bize muri Kaminuza y’u Rwanda, biga microbiology muri Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ariko bakaba bifuza kugira ngo nibarangiza, bige Clinical Microbioloy cyangwa bakore nk’abaganga bize Medical Laboratory Sciences, twababwiye ko bidashoboka kuko hari amasomo hafi 290 batize, bivuze ko bagiye kugira ngo bakore umwuga w’ubuvuzi, batangirira mu mwaka wa mbere.”

“Ririya somo rero rya microbiologie, ni isomo ushobora kugenda ugakora ubushashatsi muri RAB, mu Inyange n’ahandi hatandukanye ariko icyo abanyeshuri bifuzaga gukora nk’abaganga bize Laboratwari kiragoranye kuko ntabwo babyize.”

“Bivuze ko byabagora kuko ntabwo babyize, bagomba kuyoborwa bakamenya ko ibyo bize bitajyanye n’ibyo bifuza gukora ariko bafite amahirwe ku bindi bitandukanye.”

Yunzemo ko ahubwo abanyeshuri bakwiye gusobanurirwa ko nyuma yo kurangiza kwiga badakwiye gutegereza kuzahabwa akazi na Leta gusa ahubwo nabo bakwiye kwihangira akazi.

Impande zombi zasoje zemeranije ko mu cyumweru kimwe, Abadepite bazaba bagejejweho raporo mu nyandiko y’uko ibyo bibazo byafatiwe umwanzuro.

Umwaka ushize ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yabazwaga kuri iki kibazo n’iyi Komisiyo, yari yavuze ko icyo babafasha ari ugukorana na Minisiteri y’Uburezi abo banyeshuri bakongererwa ibyo babura ngo bajye ku rwego rw’abize ‘Medical Microbiology.’

Minisitiri w'uburezi, Dr Eugene Mutimura
Perezida wa Komisiyo, Mukazibera Agnes hamwe na Visi Perezida, Nyirahirwa Veneranda
Abadepite bagize Komosiyo y'uburezi n'ikoranabuganga
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr Musafiri Papias Malimba
Abayobozi b'inzego z'uburezi mu kiganiro na Komisiyo y'Inteko Ishinga amategeko ishinzwe uburezi n'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .