00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINEDUC yashyize hanze uko itangira ry’amashuri rizagenda, inibutsa ko abashya bongerewe igihe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 January 2020 saa 09:40
Yasuwe :

Mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2020, Minisiteri y’uburezi yashyize hanze ingengabihe yerekana uko abanyeshuri bazasubira ku bigo by’amashuri, inibutsa ko abo muwa mbere no mu wa kane by’amashuri yisumbuye bongerewe igihe.

Mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze, yavuze ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 kizatangira ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama ariko abanyeshuri biga baba mu bigo bagatangira kugenda ku wa 3 Mutarama.

Tariki ya 3 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Rusizi, Nyamasheke, Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Tariki ya 4 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

Ku cyumweru tariki ya 5 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Ruhango, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu.

Iyi gahunda ntireba abanyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kane kuko ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya leta, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Dr Munyakazi Isaac yavuze ko bo bazatangira amasomo ku wa 13 Mutarama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages