Mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze, yavuze ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 kizatangira ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama ariko abanyeshuri biga baba mu bigo bagatangira kugenda ku wa 3 Mutarama.
Tariki ya 3 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Rusizi, Nyamasheke, Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.
Tariki ya 4 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.
Ku cyumweru tariki ya 5 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Ruhango, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu.
Iyi gahunda ntireba abanyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kane kuko ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya leta, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Dr Munyakazi Isaac yavuze ko bo bazatangira amasomo ku wa 13 Mutarama.



















TANGA IGITEKEREZO