00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yasobanuye ibyo kwimurira amashuri muri Nzeri, yizeza abarimu gukomeza guhembwa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 May 2020 saa 11:58
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Ibi byanatumye Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), itangaza ko muri uyu mwaka wa 2020, nta bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bizabaho.

Mineduc yasobanuye ko iki cyemezo cyo guhagarika amashuri amezi hafi arindwi, cyatewe n’uko abayobozi basuzumye bagasanga kugenzura abanyeshuri bari ku mashuri kugira ngo batanduzanya byagorana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko ari yo mpamvu icyemezo cyafashwe mu bushishozi bw’abagize guverinoma, bemeza ko baba bigije inyuma amashuri hakarebwa ingamba zizakomeza.

Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihe kigiye gucamo abanyeshuri batiga, bazasubira ku ishuri bongere gusubirishwamo kugira ngo bagendane.

Ku mashuri makuru na Kaminuza, Irere yagize ati “Ku mashuri makuru byo turabizi ko yari asigaje igihe gito ngo amasomo arangire, mu gihe amashuri azaba atangiye bazakomerezaho barangize amasomo bagombaga kurangiza izindi gahunda zikomeze.”

Abarimu bazakomeza bahembwe?

Irere yavuze ko abo mu mashuri ya leta bazakomeza guhembwa kuko ari abakozi ba leta.

Ati “Ariko ntibivuze ko ntacyo bazaba bakora kuko murabizi ko muri iki gihe twagerageje no gushyira amasomo ahantu hatandukanye, hari amasomo aca kuri radiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga zo kwigishirizaho, by’umwihariko bitewe n’uko tugenda tubigirwamo inama n’inzego z’ubuzima, turateganya kuzagira bimwe na bimwe tubahuguramo nko kureba ibyerekeye imyigishirize nk’Icyongereza, ikoranabuhanga n’ibindi kugira ngo babimenye. Ibyo nibyo duteganya kubakorera.”

Abo mu mashuri yigenga bazahembwa gute?

Irere yanakomoje ku guhemba abarimu bigisha mu mashuri yigenga, agira ati “Abo mu mashuri yigenga nibo ntekereza ko bagize ikibazo cyane muri ibi bihe, ibi turanabizi kuko abenshi baratwandikiye abandi baraduhamagara. Icyo twavuga ni uko hari ikigega leta yashyizeho cy’abikorera bari mu mirimo y’ubucuruzi n’ibindi, by’umwihariko rero n’amashuri yigenga yemerewe kuba yajya gusaba ubufasha muri icyo kigega.”

“Twifuza ko basaba iyo nkunga kandi tuzanabibafashamo aho bishoboka, ariko icyo dushaka ni uko ubwo bufasha bazabwerekeza mu gufasha cyane cyane abarimu babo, tuzabikurikirana kuko aya ni amashuri adufasha kwigisha, tuzakurikirana ku buryo ushaka ubuvugizi bwihariye twamufasha.”

Gusa avuga ko na none uwari usanganwe ibibazo mbere y’uko iki kibazo cya Coronavirus cyaduka, adashobora kuza ngo avuge ko ashaka gufashwa, keretse wawundi wari ufite aho ageze ariko akaba yaragizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Bizagenda gute ku babyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri?

Ahenshi ku mashuri atandukanye mbere y’uko iki cyorezo cyaduka, abanyeshuri bari bagiye kujya mu bizamini, bisobanuye ko ababyeyi bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri.

Minisiteri y’Uburezi isobanura ko ababyeyi batazasubizwa amafaranga y’ishuri, cyane ko iki ari ikibazo cyagwiririye buri wese kandi atacyiteguye.

Yagize ati “Ababyeyi bumve ko izi ari ingaruka z’iki kibazo twese twahuye nacyo kuko nta wari wabiteganyije, twese twari tuzi ko tuziga igihembwe kigashira ariko byabaye ngombwa ko ibintu bihagarara, icyo dusaba cyane ababyeyi ntabwo ari ukureba ayo mafaranga kuko n’ubundi abana barigishijwe, icyo tubasaba cyane ni ugukaza ingamba.”

“Ntawe turi busubize ayo mafaranga kandi babyumve ko ikibazo cyatugwiriye ndetse twese nk’abanyarwanda tugomba gufatanya mu kubikemura.”

Irere avuga ko abantu bagomba gushyira hamwe, kuko iki cyorezo nigikomeza kwiyongera leta izakomeza igashyiraho ikindi gihe cyo gutangiriraho amashuri.

Irere yavuze ko abarimu bo mu mashuri ya leta bazakomeza guhembwa ba nyiri amashuri yigenga bakemererwa guhabwa inguzanyo yo gufasha abarimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .