00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mineduc yongeye kwihaniza ibigo byirukana abanyeshuri babuze agahimbazamusyi k’abarimu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 January 2018 saa 10:59
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yongeye gushimangira ko guca ababyeyi amafaranga y’agahimbazamusyi ka mwarimu bitabujijwe ariko ko kizira kikaziririzwa kwirukana umunyeshuri utabashije kukishyura.

Mu bihe bishize hagiye humvikana abanyeshuri n’ababyeyi bijujutira ko basohorwa mu ishuri n’ubuyobozi bw’ibigo, bishyuzwa agahimbazamusyi ka mwarimu cyangwa bakimwa indangamanota ngo nibabanze bishyure.

Uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko agahimbazamusyi atari itegeko cyangwa amabwiriza bya Minisiteri y’Uburezi nubwo bitabujijwe kugatanga ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.

Uyu murongo niwo ukomeje, no mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ cya RBA cyatambutse kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yabishimangiye ariko yibutsa ibigo ko nta cyemerewe kwirukana utabashije kwishyura ayo mafaranga y’agahimbazamusyi.

Dr Munyakazi yabigarutseho nyuma y’aho umuturage amusabye ko yasobanura koko niba kwiga mu mashuri abanza ari ubuntu, ariko ugasanga hari abanyesnhuri birukanwa kuko babuze agahimbazamusyi ka mwarimu.

Uwo muturage yagize ati “Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi atubwire ku bigendanye n’ibivugwa ko kwiga mu mashuri abanza ari ubuntu, bakavuga n’ibya agahimbazamusyi ku barimu. Hari aho babyitwaza bakirukana abana bacu. Natubwire, koko kwiga mu mashuri abanza ni ubuntu?”

Mu kumusubiza, Dr Munyakazi yavuze ko agahimbazamusyi ka mwarimu atari kabi, ibigo bishobora kumvikana n’ababyeyi bijyanye n’ubushobozi bafite kugira ngo mwarimu nawe yigishe yishyimye.

Yagize ati “Hari ikijyanye n’agahimbazamushyi ka mwarimu n’ikijyanye no kwirukana abanyeshuri batagatanze. Agahimbazamusyi ntitwavuga ko ari kabi kuko umwarimu wacu hari ibigo byagaragaje ko uburyo akora, bashobora kumvikana n’ababyeyi icyo bashoboye kunganira leta ku byo igenera umwarimu kugira ngo bimwongerere gukora yishimye.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo bishobora kuba bidakorwa neza kuko umurongo bifite ni uko icyemeranyijwe n’ababyeyi kigomba kuba kinajyanye n’ubushobozi bwabo. Ikindi bakamenya ko mu kigo cy’ishuri ababyeyi bose badafite ubushobozi bungana, ari nayo mpamvu mu byo leta igenera ayo mashuri tuzi neza ko bari mu byiciro bitandukanye, hari n’icyo hasi bisaba ko tubagenera ibyo abandi bashobora kuba bakwibonera.”

Munyakazi yavuze ko mu kugena abatanga agahimbazamusyi, umubyeyi adafite ubushobozi umwana we adakwiye kwirukanwa.

Yagize ati “Ibyo ntibivaneho ko muri abo babyeyi baba bafite urutonde rw’abo bigaragara ko badafite n’icyo 1000 Frw, 2000 Frw cyangwa andi mafaranga baba bashyizeho. Nongere mbisubiremo kandi byumvikane neza, nta mwana n’umwe wemerewe kwirukanwa bigaragara ko ari muri cya cyiciro cy’abadashoboye, n’ababikora twabahaye amabwiriza ko kizira kuvutsa umwana kwiga.”

Yasobanuye ko leta iba yatangiye uwo mwana ibyo asabwa byose by’ibanze ngo yige, birimo kwishyura abarimu, ibikoresho nkenerwa, ako gahimbwazamushyi ari inyongera.

Ati “Agahimbazamushyi rero ni inyongera. Ibyo nanone ntibivuze ngo wa mwarimu dukeneye ko agahabwa, tuvugire hano ko nta mwana wemerewe kwirukanwa ngo n’abagatangaga bagahagarike. Twemeranye neza ko ari ibintu abantu baganiraho bakabyemeranyaho barebye ku mpande zombi.”

Minisitiri Munyakazi yakomeje avuga ko igihano cyo kwirukana umunyeshuri cyose Mineduc itacyemera uretse abakoze amakosa akomeye nabwo bagashyikirizwa ababyeyi babo kugira ngo bafatanye kumugorora.

Bizwi neza ko umushahara wa mwarimu ari muto, ababasha kubona agahimbazamusyi karawunganira kugira ngo abashe guhangana n’uko ibiciro ku isoko bihagaze.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages