00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minicom igiye gutangiza ikigega gifasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga

Yanditswe na

Kwizera Sam

Kuya 21 May 2015 saa 07:34
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, irateganya gutangiza mu ngengo y’imari y’umwaka ya 2015/2016 ikigega cy’ingwate kizajya gifasha abohereza ibicuruzwa hanze.

Iki kigega kizajya gifasha cyane mu kwishingira mu ma banki abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga kugira ngo abahe amafaranga yo gukoresha bohereza ibicuruzwa byinshi hanze y’imipaka y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,Francois Kanimba avuga ko gushyiraho iki kigega bizafasha abacuruzi bo mu Rwanda kongera ibyo bohereza ku isoko mpuzamahanga kuko bahuraga n’ikibazo cyo kubura igishoro gihagije.

Minisitiri Kanimba yagize ati “Abohereza ibicuruzwa mu mahanga bashobora gukenera amafaranga menshi mu ntangiro, mu gihe bafite amasezerano yo kohereza ibicuruzwa hanze. Ni mu gihe amabanki amwe atajya areba kuri ayo masezerano hanyuma ngo abe yatiza abo bacuruzi amafaranga yo gushyira mu bikorwa amasezerano yabo. Turizera ko icyo kigega kizafasha abagemura ibicuruzwa hanze kubona inguzanyo kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba(Ibumoso)

N’ubwo Miliyoni 500 z’amanyarwanda ariyo yasabwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016 kugira ngo hatangizwe iki kigega, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izakomeza gushaka ahandi hava amafaranga yo kwifashisha mu gufasha abacuruzi.

Abacuruzi bishimiye ishyirwaho ry’iki kigega,bavuga ko kizafasha amabanki kumva neza imishinga batanga mu buryo buboneye.

Mu mwaka ushize wa 2014, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 4.7% byinjiza miliyoni 599.8 z’amadolari (ni ukuvuga angana na miliyari 428,9 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe muri 2013 yari miliyari 409.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages