00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minicom yasabwe gukura ikinyuranyo mu bikorwa n’amafaranga iteganya kubitangaho

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 14 May 2015 saa 01:10
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2015 ubwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagaragarizaga Inteko ibikorwa biteganyijwe mu myaka ibiri iri imbere hagaragaye ikinyuranyo hagati y’ibiteganywa gukorwa n’amafaranga azabitangwaho bikaba byateye isubikwa ry’iki gikorwa.

Ubwo iyi minisiteri yasobanuraga imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2015/2016 inagaragaza ibizakorwa mu myaka ibiri itaha abadepite basabye iyi minisiteri gusubiramo ibi bipimo n’imibare itanga kuko hagaragaramo ikinyuranyo, ikabona kugaruka imbere y’Inteko.

Ku ruhande rwa MINICOM, Minisitiri Kanimba Francois yatangaje ko atahawe amakuru ya nyayo ku mibare yatangarizwaga Inteko, ariko anagaragaza ko ikinyuranyo kigaragara nta gikuba cyacitse ndetse yerekana ubushake bwo gukosora amakosa yagaragaye bakagaruka imbere y’Inteko kuri uyu wa gatatu.

Minisitiri Kanimba yagize ati: “Ntabwo ari ukuvuga ko twananiwe kwerekana uko ingengo y’imali twayikoresheje. Ubusanzwe amafaranga dukoresha aturuka mu ngengo y’imali ya leta, hakaba n’andi aturuka mu baterankunga, nkaba nabonye aho ikibazo cyagaragaye ari mu cyegeranyo cy’amafaranga aturuka mu baterankunga atahuraga neza n’ibyo Ministeri y’imali ifite, tukaba tugiye kubikosora bigahura neza."

Nyuma y’ibyo Minisiteri y’ubucuruzi yasabwe gukosora mu byamurikwaga, imurikwa ry’ibiteganijwe mu ngengo y’imali (budget) ya 2015/2016 irakomeza kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko Ishinga Amategeko.

@samkwizera28


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages