Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri Hakuziyaremye n’itsinda ayoboye nbwo basuye uru ruganda mu Karere ka Ruhango. Beretswe inzira runyuramo rutunganya ifu guhera rwakiriye imyumbati kugeza ifu ibonetse, berekwa uko uruganda ruhagaze n’imbogambizi rufite.
Umuyobozi w’Uruganda rwa Kinazi, Nsanzabaganwa Emile, yagaragaje ko rutarashingwa hari igihe ikilo cy’imyumbati cyigeze kugura 2Frw, nyamara ubu hari ubwo kigura 120Frw ndetse ngo hari umuhinzi wabashije kwinjiza ibihumbi 60$ mu mezi atandatu.
Yavuze bakomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro binyuze mu ihuriro ry’abatunganya imyumbati hagamijwe guteza imbere ubunyamwuga, aho yasabye ko habaho gushishikariza abatuye mu turere 12 duhinga imyumbati ku bwinshi, kuyihinga kijyambere.
Ati “Ntabwo bisaba ubundi butaka. Ubuzahingwa ni hegitari zirenga ibihumbi 100 busanzwe buyihingwaho, ndasaba ngo muri izo hegitari nibura ibihumbi 59 zibe zahingwa zigakorwamo ibiteganywa byose cyane ko ubu nta kibazo cy’imbuto gihari, ndetse hari na nkunganire mu mafumbire yose MINAGRI itanga.”
Nsanzabaganwa yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ibikorwa remezo nk’imihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku ruganda idakoze neza n’abatunganya ifu y’imyumbati itujuje ubuziranenge ku buryo ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Yagaragaje ko ibyo biri mu bizitira uruganda mu gutunganya ifu y’imyumbati ku kigero cya 100% rwifuza kuko nko mu 2018 rwayitunganyije ku kigero cya 25% ugereranyije n’ubushobozi rufite.
Ati “Twifuzaga ko twakora 100% tugakora toni 7200 z’ifu, gusa twari twakoze toni 1817 tuvuye kuri toni 948. Urumva ni inshuro ebyiri. Twumvaga ko twabasha gukoresha ubushobozi bwose dufite, ibyo tuzabihabwa n’uko izi mbogamizi tuzikuye mu nzira.”
Minisitiri Hakuziyaremye yashimye intambwe uruganda rwa Kinazi rukomeje gutera mu kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Yarwijeje ubufasha mu kubona ibigo byarufasha mu bijyanye n’ingwate ku byoherezwa mu mahanga, nyuma y’aho bamugaragarije ibyo ikigega Export Growth Fund (EGF) kiba muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, cyabafashije.
Ati “Hari n’ikindi mutekereje, Minisiteri ireberera inganda cyangwa mu kindi kigo cya Leta cyabafasha kugera ku masoko cyane cyane ayo mu mahanga kandi kibafasha kwinjiza [inyungu nini], mu gukora ibifite ubuziranenge, mwakitubwira.”
Kinazi Cassava Plant yatangiye mu 2012 ikora ifu y’imyumati igurishwa mu Rwanda, ubu ifu ya Kinazi igurishwa imbere mu gihugu no hanze y’igihugu.











Ibitekerezo 0