00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mininfra irateganya kwegurira abikorera imiyoboro yose y’amazi mu duce tw’ibyaro

Yanditswe na

Jean Baptiste Mihigo

Kuya 11 December 2015 saa 03:36
Yasuwe :

Mu gikorwa cyo gusoza amaserano y’ubufatanye hagati y’Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo bacunga ibikorwa by’amazi mu byaro, FEPEAR, n’abaterankunga baryo; Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko ifite gahunda yo kwegurira ba rwiyemezamirimo imiyoboro yose y’amazi mu duce tw’ibyaro, kugira ngo icungwe neza.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’amazi, isuku n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Muzora Aimé, yavuze ko minisiteri ifite gahunda yo kwegurira abikorera imiyoboro yose yakozwe mu duce tw’ibyaro.

Ati "Gahunda ihari ni iy’uko dushyira imbaraga muri ba rwiyemezamirimo, turateganya ko imiyoboro myinshi y’amazi yewe n’ijana ku ijana igacunga n’abikorera ku giti cyabo; kuko iyo umuyoboro umaze kuzura, ufite uwucunga ntiwangirika vuba.”

Muzora akomeza avuga ko iyi miyoboro yose niyegurirwa ba rwiyemezamirimo, Leta itazongera gutakaza amafaranga menshi isana imiyoboro yangiritse nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati” Ibyo rero ku mpande zose, tubyungukiramo kuko ku ruhande rwa Leta, abaturage babona amazi ku buryo buhoraho, kandi n’uwikorera ku giti cye agakora ubucuruzi bwe neza.”

Umuyobozi wa FEPEAR, Cyprien Sebikwekwe, yavuze ko nyuma y’irangira ry’amasezerano hagati yabo n’umushinga wabateraga inkunga witwa FEPEAR Support Project, kwegurirwa imiyoboro yose yo mu byaro bizabafasha gukomeza gutera imbere.

Sebikwekwe asaba Leta kubafasha guhagarika ba rwiyemezamirimo mu bikorwa by’amazi, babikora ku buryo butari ubwa kinyamwuga bakangiza imiyoboro y’amazi.

Ubusanzwe, mu duce tw’ibyaro, 30% y’imiyoboro y’amazi niyo yonyine icungwa n’abikorera ku giti cyabo.

Sebikwekwe asaba Leta kubafasha guhagarika ba rwiyemezamirimo mu bikorwa by’amazi, babikora ku buryo butari ubwa kinyamwuga
Muzora Aime avuga ko imiyoboro y'amazi mu duce tw'icyaro igiye kwegurirwa abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages