Umuyobozi ushinzwe ishami ry’amazi, isuku n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Muzora Aimé, yavuze ko minisiteri ifite gahunda yo kwegurira abikorera imiyoboro yose yakozwe mu duce tw’ibyaro.
Ati "Gahunda ihari ni iy’uko dushyira imbaraga muri ba rwiyemezamirimo, turateganya ko imiyoboro myinshi y’amazi yewe n’ijana ku ijana igacunga n’abikorera ku giti cyabo; kuko iyo umuyoboro umaze kuzura, ufite uwucunga ntiwangirika vuba.”
Muzora akomeza avuga ko iyi miyoboro yose niyegurirwa ba rwiyemezamirimo, Leta itazongera gutakaza amafaranga menshi isana imiyoboro yangiritse nk’uko byari bisanzwe.
Yagize ati” Ibyo rero ku mpande zose, tubyungukiramo kuko ku ruhande rwa Leta, abaturage babona amazi ku buryo buhoraho, kandi n’uwikorera ku giti cye agakora ubucuruzi bwe neza.”
Umuyobozi wa FEPEAR, Cyprien Sebikwekwe, yavuze ko nyuma y’irangira ry’amasezerano hagati yabo n’umushinga wabateraga inkunga witwa FEPEAR Support Project, kwegurirwa imiyoboro yose yo mu byaro bizabafasha gukomeza gutera imbere.
Sebikwekwe asaba Leta kubafasha guhagarika ba rwiyemezamirimo mu bikorwa by’amazi, babikora ku buryo butari ubwa kinyamwuga bakangiza imiyoboro y’amazi.
Ubusanzwe, mu duce tw’ibyaro, 30% y’imiyoboro y’amazi niyo yonyine icungwa n’abikorera ku giti cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO