Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yatangije umushinga wa miliyari zisaga 41Frw, azafasha ingo ibihumbi 445 kugerwaho n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bitarenze mu 2023.
Muri Mata uyu mwaka BRD yasinyanye amasezerano na Koperative Umurenge Sacco umunani zo mu turere dutandukanye, zabimburiye izindi ngo zinyuzwemo inguzanyo, ndetse nyuma hagombaga gukurikiraho izindi Sacco n’ibigo by’imari iciriritse.
Ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Mugano mu muganda, Kamayirese yabwiye abatuye aka Karere ko nubwo bose amashanyarazi y’umuyoboro mugari atarabageraho, hari amahirwe babyaza umusaruro.
Yagize ati “Hari amashanyarazi aturuka muri za nsinga mubona; ukurikije aho ageze ntabwo arabageraho kuko ari kure ku birometero biri hejuru ya 30 ariko hari n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Izuba ni Imana yariduhaye natwe dukwiye kuribyaza umusaruro.”
“Mwari musanzwe mujya muri banki bakabaha inguzanyo bakabishyuza inyungu ingana hafi na 24% kugira ngo mukore imishinga itandukanye irimo ubucuruzi n’iyindi, ariko kuri ubu Leta y’u Rwanda yashyize amafaranga kuri za Sacco kugira ngo muyafate ku nyungu ntoya ya 7.5% kugira ngo mubashe kwigurira imirasire y’izuba.”
Bamwe mu baturage bagaraje ko banyotewe no kubona amashanyarazi kuko yabafasha byinshi mu iterambere ryabo.
Nsabimana Janvier yagize ati “Turacyacana peteroli mu gatadowa kuko nta mashanyarazi aratugeraho; ni ukuvuga ngo abana bacu ntibabona uko basubiramo masomo.”
“Iyo nguzanyo batuzanyiye tugiye kureba uko twayifashisha mu kubona amashayarazi kuko turayakeneye cyane kandi numvise ari byiza kuko inyungu nayo ari ntoya.”
Umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Nyamagabe uri ku kigereranyo cya 22.4%. Mu Murenge wa Mugano nta muyoboro w’amashanyarazi uhagera.
Leta y’u Rwanda yihaye umuhigo ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amashayarazi, aho 52% bazaba bari ku muyoboro mugari naho 48% bakazaba bakoresha akomoka ku mirasire y’izuba.























TANGA IGITEKEREZO