00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mininfra isanga abagenzi batonda imirongo atari bo kibazo mu gutwara abantu muri Kigali

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 18 August 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Minisiteri y’ibikorwa remezo, MININFRA, yatangaje ko abagenzi batonda imirongo bajya cyangwa bava ku kazi mu masaha y’igitondo na nimugoroba mu Mujyi wa Kigali, atari bo bateje ikibazo kurusha abagera aho bategera imodoka ku masaha atari ay’akazi bakahamara amasaha menshi.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama, Minisiteri y’ibikorwa remezo yasinyanaga imihigo ya 2015/2016 n’ ibigo biyishamikiyeho, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi, Dr.Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite imodoka nyinshi zirenze izakagombye kuba zihari, ariko ngo uburyo zikoreshwa ni ho hari ikibazo.

Yagize ati “Kugira ngo umenye ko imodoka zatinze gutwara abantu, uzakurikirane umuntu umwe ku giti cye, urebe iminota ahamara. Mu masaha abantu badakora ingendo cyane ni ho dufite ikibazo […] Nta kibazo nzi mu gitondo, nta kibazo nzi nimugoroba. Ikibazo nkizi ku manywa, kuko ariya masaha abagenzi baba ari benshi, ariko na bisi (bus) ziba ari nyinshi zibatwara.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi, Dr.Alexis Nzahabwanimana

Ikibazo cyo mu masaha atarimo abagenzi nk’igihe abantu bava cyangwa bajya ku kazi, ngo gituruka kuri zimwe mu modoka zanga guhaguruka zabuze abo zitwara.

Kuba hari igihe abagenzi baba benshi ku mirongo, Dr.Nzahabwanimana asanga atari ikibazo “kuko n’ ubundi batabonetse nka kuriya ziriya bus (imodoka zibatwara) ntizabaho”.

Yakomeje agira ati “Ikibazo kiri mu ma saa yine na saa cyenda, ni bo bantu turi gushaka ukuntu twazana imodoka zishobora kubatwara na bo bakabona serivisi nk’uko bagomba kuyibona […] umuntu abona abantu benshi akumva ko ikibazo cyavutse kandi ikibazo kiri hamwe mutajya munababona, umuntu umwe agategereza imodoka, isaha n’iminota makumyabili bikamushiriraho.”

Ikibazo cyo gutinda kw’abagenzi ngo kinashingiye ku mihanda usanga imodoka z’abantu zivanze mu muhanda na wo muto, bigateza umuvundo ukereza benshi.

Iki ngo kizakemurwa no kubaka imihanda izatuma imodoka zitwara abagenzi zigira inzira zihariye, n’imihanda ikongerwa ku buryo kujya ahantu runaka nyir’imodoka agira amahitamo menshi ku muhanda yakoresha.

Minisiteri y’ibikorwa remezo, ivuga muri iki gihe bari gushishikariza abashoramari kuzana mu gihugu imodoka nini zifite imyanya myinshi yo guhagararamo, zizwi nka ‘Coaster’ zikerekezwa mu mihanda mito.

Mu mihigo yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, Leta y’u Rwanda irateganya kuvugurura ibilometero 86 by’imihanda ya kaburimbo, ishyire kaburimbo ku bilometero 257.6 aho itari isanzwemo, hahangwe n’ibilometero 19.2 by’imihanda mishya. Hazanasanwa n’ ibilometero 842.8 by’iyari isanzwe.

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni, yavuze ko mu mwaka ushize w’imihigo ya 2014/2015, Minisiteri ayoboye yitwaye neza mu kwesa Imihigo, ariko avuga ko hakiri byinshi bigikenewe gukorwa birimo ko amazi n’amashanyarazi bikiri bike mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri Musoni yashimye uburyo imihigo yagenze mu mwaka w'ingengo y'imari ushize
Sano James, Umuyobozi wa WASAC
Basinye imihigo yo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2015/2016

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages