00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante igiye gushakisha abana badafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 28 November 2015 saa 08:32
Yasuwe :

Nyuma y’uko bigaragaye ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragarira buri wese mu kurwanya no gutanga serivisi zagenewe abafite ubwandu bwa virusi itera Sida, ariko zikiharirwa n’abakuze cyane, Minisiteri y’ubuzima igiye gushakisha abana 10 044 bafite ubwo bwandu ariko badafata imiti igabanya ubukana.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ugereranyije uko abantu bakuru bahabwa serivisi zikwiye zo kwirinda no kwivuza agakoko gatera Sida, usanga abana bari hagati y’imyaka ibiri na15 ntazo bahabwa. Abana ibihumbi 18 bakwiye kuba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, abagera kuri 7956 ni ukuvuga 44.2% byabo nibo bafata iyo miti.

Guhera ku wa 1 Ukuboza 2015, Minisante izatangira ingamba nshya zo kuziba icyo cyuho gikomeye mu gutanga izo serivisi ku bana, ingimbi n’abangavu.

Umuyobozi muri Minisante ufite mu nshingano kurwanya Sida, Dr. Muhayimpundu Ribakare, yavuze ko u Rwanda rugiye gutangiza gahunda nshya y’ubukangurambaga ku nshingano ya buri wese mu kurinda no kuvuza abana virusi itera SIDA.

Yagize ati “ Ikizakorwa ni ukurinda abana kwandura haherewe mu kubapima, gukangurira ababyeyi uruhare rwabo mu kurinda abana, babazana ku bushake ngo bapimwe. Tuzashaka abana bapimwe bagasanganwa ubwandu kugirango batangizwe imiti kuko barahari benshi.”

Akomeza avuga ko ababyeyi bazajya bajyana abana kwa muganga kubera izindi mpamvu bazajya bagirwa inama zo kubapimisha ubwandu bw’agakoko gatera Sida ku bushake.

Zimwe mu mpamvu zituma habaho icyuho mu kugeza serivisi zikwiye zo kurwanya Sida mu bana, ni bamwe mu babyeyi batinya ko abana babo byabagora kubyakira basanze baranduye, imyumvire y’ababyeyi, no kutaganiriza abana ku buzima bw’imyororokere bigera aho kubapimisha agakoko gatera Sida.

Imibare igaragaza ko mu myaka 10 Abanyarwanda 3% ari bo bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida. Mu mijyi bangana na 7.1% na ho mu byaro bakaba 2.3%. Abantu bakuze bangana na 80% by’abanduye, babasha kubona imiti igabanya ubukana.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 bwagaragaje ko mu Rwanda ubwandu bushya ari 0.27% .

Mu bigo bitanga serivisi z’ubuzima mu Rwanda, 90% byabyo bitanga serivisi zo kurwanya Sida, kuyipima, gutanga inama zo kuyirinda, gukurikirana abagore batwite bafite ubwandu kugira ngo batanduza abo batwite, ndetse bigatanga imiti igabanya ubukana. Mu bantu bagera ku bihumbi 200 bafite ubwandu bw’agakoko ka Sida ibihumbi 150 bahabwa serivisi zikwiye.

Ku isi yose miliyoni 3.2 z’abana bari munsi y’imyaka 15 bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, naho abagera kuri miliyoni enye bari hagati y’imyaka 15-24 nibo bayifite. 29% byabo ni ingimbi n’abangavu.

Minisante ivuga ko igiye guhagurukira ikibazo cy'abana badafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages