00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante igiye gushyiraho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 May 2024 saa 11:57
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima iri guteganya gushyiraho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko kandi bazajya bahabwa agahimbazamusyi gashimishije, mu gufasha igihugu kwita ku buzima bw’abagituye.

Byatangajwe kuri uyu Kabiri tariki 7 Gicurasi ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake ruzwi nka Youth Volunteers rusaga 7500 ruturutse hirya no hino mu gihugu, rwahuriraga muri BK Arena i Kigali mu muhango wo kwizihiza imyaka icumi urwo rubyiruko rumaze rukora izo nshingano.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo, yavuze ko ibyo uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwagezeho ari ingenzi cyane.

Ati “Nko muri Covid-19 byonyine, uko mwashyiraga abantu ku murongo muri gare, uko mwigishaga abantu, urubyiruko rwerekanye ko duhari , ko turi hamwe kandi ko twumva neza inshingano igihugu kidushakaho. Ibyo urubyiruko rwakoraga byishimiwe na Perezida wa Repubulika.”

Yakomeje agira ati “Muri Covid-19 abayobozi benshi mu bihugu byo hanze barakwepaga, twebwe ibyumweru bitatu gusa Covid-19 yadutse, Perezida wa Repubulika yahise ashinga itsinda rikurikirana ibya Covid-19. Muri iryo tsinda 90% bakoragamo bari urubyiruko, yaba mu nzego z’umutekano, abize ubuvuzi, abanyamakuru n’abandi.”

Kubera urwo ruhare mu iterambere ry’igihugu, Dr Utumatwishima yavuze ko hari guteganywa gushyirwaho abajyanama b’ubuzima bihariye b’urubyiruko.

Ati “Minisiteri y’ubuzima irateganya ko gushyiraho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko. Nabajije Minisitiri nti ‘bimeze bite’, ambwira ko tuzakuramo agatike gatubutse.”

Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara mu baturage ku rwego rw’amasibo n’imidugudu, bagahabwa amahugurwa n’ubumenyi bikenewe ngo bafashe abaturage.

AIP Yvette Tumukunde Mutabazi w’imyaka 27 ukorera Polisi y’Igihugu yatanze ubuhamya, asaba bagenzi be kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake, bafatiye urugero ku bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Ndangiza amashuri nagiye mu rugerero, tukajya dukora ibikorwa bitandukanye hirya no hino ariko nza kubihuza n’amateka y’Inkotanyi zahagaritse Jenoside aho bamwe muri bo bari urubyiruko rwanganaga natwe. Muri urwo rubyiruko hari harimo abakobwa, abadamu, nkibaza ngo ni gute basize ibyo bakoraga n’imiryango yabo bakajya gukora ibikorwa by’indashyigikirwa?”.

Yavuze ko byahise bimuha imbaraga zo kwinjira muri Polisi y’igihugu, bamwe bakamuca intege ko atabishobora ariko arabahinyuza.

Uyu mukobwa usigaye ari umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi mu bijyanye n’ubuhanga mu itahurabimenyetso (Forensic Science), yavuze ko urubyiruko rusabwa ari ikinyabupfura no kwita ku buzima bwarwo, hanyuma rugatekereza kure.

Ati “Uyu munsi tugomba gushaka amakuru tukamenya ukuri kw’ibiriho kugira ngo tubashe gukomeza imbaraga z’ibyo twagezeho mu myaka cumi ishize, tutazasubira inyuma. Mureke tunywe inzoga nke dukore siporo, twiyemeze kuba urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze.”

Yongeyeho ati “ Kuvuga ko nta myaka 100, nta modoka ya 1200 Frw, amafaranga atakubaka inzu uyubakisha umubiri, ayo si amateka dushaka ko bazatwandikaho.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiye rugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere nko gufasha abatishoboye, gutanga umusanzu mu bukangurambaga nk’ubwo kurwanya ibyorezo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hari guteganywa gushyirwaho abajyanama b'ubuzima b'urubyiruko
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwashimiwe umuhate warwo mu iterambere ry'igihugu
AIP Yvette Tumukunde Mutabazi w’imyaka 27 ukorera Polisi y’Igihugu , yagaragaje ko ubukorerabushake ari ingenzi ku rubyiruko
Abayobozi barimo Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana (ibumoso) bari bitabiriye
AIP Yvette Tumukunde Mutabazi yishimira ko asigaye atanga umusanzu we nk'umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi y'Igihugu
Emmanuel Niyonsenga ni umuhangamideli wishimira urwego agezeho kandi akabifatana no kuba umukorerabushake
Niyidukunda Mugeni Euphrosine ni umukorerabushake, akaba na rwiyemezamirimo ukora amavuta n'ibindi bitandukanye bivuye muri avoka
Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by'igihugu rwari rwabukereye
Urubyiruko ruri mu nzego z'umutekano rwari rwabukereye
Benshi akanyamuneza kari kose

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages