Byatangajwe kuri uyu Kabiri tariki 7 Gicurasi ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake ruzwi nka Youth Volunteers rusaga 7500 ruturutse hirya no hino mu gihugu, rwahuriraga muri BK Arena i Kigali mu muhango wo kwizihiza imyaka icumi urwo rubyiruko rumaze rukora izo nshingano.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo, yavuze ko ibyo uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwagezeho ari ingenzi cyane.
Ati “Nko muri Covid-19 byonyine, uko mwashyiraga abantu ku murongo muri gare, uko mwigishaga abantu, urubyiruko rwerekanye ko duhari , ko turi hamwe kandi ko twumva neza inshingano igihugu kidushakaho. Ibyo urubyiruko rwakoraga byishimiwe na Perezida wa Repubulika.”
Yakomeje agira ati “Muri Covid-19 abayobozi benshi mu bihugu byo hanze barakwepaga, twebwe ibyumweru bitatu gusa Covid-19 yadutse, Perezida wa Repubulika yahise ashinga itsinda rikurikirana ibya Covid-19. Muri iryo tsinda 90% bakoragamo bari urubyiruko, yaba mu nzego z’umutekano, abize ubuvuzi, abanyamakuru n’abandi.”
Kubera urwo ruhare mu iterambere ry’igihugu, Dr Utumatwishima yavuze ko hari guteganywa gushyirwaho abajyanama b’ubuzima bihariye b’urubyiruko.
Ati “Minisiteri y’ubuzima irateganya ko gushyiraho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko. Nabajije Minisitiri nti ‘bimeze bite’, ambwira ko tuzakuramo agatike gatubutse.”
Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara mu baturage ku rwego rw’amasibo n’imidugudu, bagahabwa amahugurwa n’ubumenyi bikenewe ngo bafashe abaturage.
AIP Yvette Tumukunde Mutabazi w’imyaka 27 ukorera Polisi y’Igihugu yatanze ubuhamya, asaba bagenzi be kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake, bafatiye urugero ku bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ati “Ndangiza amashuri nagiye mu rugerero, tukajya dukora ibikorwa bitandukanye hirya no hino ariko nza kubihuza n’amateka y’Inkotanyi zahagaritse Jenoside aho bamwe muri bo bari urubyiruko rwanganaga natwe. Muri urwo rubyiruko hari harimo abakobwa, abadamu, nkibaza ngo ni gute basize ibyo bakoraga n’imiryango yabo bakajya gukora ibikorwa by’indashyigikirwa?”.
Yavuze ko byahise bimuha imbaraga zo kwinjira muri Polisi y’igihugu, bamwe bakamuca intege ko atabishobora ariko arabahinyuza.
Uyu mukobwa usigaye ari umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi mu bijyanye n’ubuhanga mu itahurabimenyetso (Forensic Science), yavuze ko urubyiruko rusabwa ari ikinyabupfura no kwita ku buzima bwarwo, hanyuma rugatekereza kure.
Ati “Uyu munsi tugomba gushaka amakuru tukamenya ukuri kw’ibiriho kugira ngo tubashe gukomeza imbaraga z’ibyo twagezeho mu myaka cumi ishize, tutazasubira inyuma. Mureke tunywe inzoga nke dukore siporo, twiyemeze kuba urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze.”
Yongeyeho ati “ Kuvuga ko nta myaka 100, nta modoka ya 1200 Frw, amafaranga atakubaka inzu uyubakisha umubiri, ayo si amateka dushaka ko bazatwandikaho.”
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiye rugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere nko gufasha abatishoboye, gutanga umusanzu mu bukangurambaga nk’ubwo kurwanya ibyorezo, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Amafoto: Nezerwa Salomon




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!