Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga n’abafatanyabikorwa bayo, biyemeje gusaba Minisiteri y’ubuzima guhuza ibikorwa byose bifasha abafite ubumuga, cyane cyane ibikemura ibibazo bafite mu mibereho rusange, hifashishijwe inzego z’ibanze zo mu gace baherereyemo.
Munyandamutsa Joseph, Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Tekiniki mu muryango Handicap International yatangarije IGIHE ko mu Rwandahatarimakazwa gahunda y’izahura rishingiye mu baturage ubwabo “Community Based Rehabilitation (CBR)”, yashyizweho n’ishami rishinzwe ubuzima mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima, OMS, ngo abafite ubumuga babone uburenganzira bwose nk’ubw’abatabufite.
Yagize ati: “Hari abantu bamwe bagerageza gukora ibikorwa bimwe muri gahunda ya CBR, ariko imirongo ngenderwaho iteganya ko iyi gahunda igira uburyo bwo guhuza ibikorwa biyigize (Coordination), mu Rwanda ntibikorwa.”
Munyandamutsa akomeza avuga ko Handicap International yateguye inama, ihuza abafite uruhare mu bikorwa by’abafite ubumuga, nk’indi miryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, za Minisiteri zifite imibereho y’abaturage mu nshingano zazo n’abikorera, kugirango bige ku buryo bwo guhuza ibyo bikorwa, bityo himakazwe gahunda ya CBR.
Rugayampunzi Antoine Umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, AGHR, akaba n’umuhuzabikorwa wa Gahunda ya CBR-Dufatanye irimo kugeragerezwa muri Kayonza, avuga ko iyi gahunda iramutse ikwiye mu gihugu hose, amafaranga atangwa ku bafite ubumuga yagabanuka, kandi ibibakorerwa bikarushaho kwiyongera no kugaragara, kuko ari imbaraga zaba zahurijwe hamwe.
Yagize ati: “Hari bamwe baza bafasha abafite ubumuga mu kwiga, abandi bakabafasha mu buvuzi, , ariko ugasanga benshi bakora ibintu bisa kandi bakabikora nta gahunda, bigatuma ntibigaragaze impinduka.”
Muri iyo nama hanzuwe ko gahunda ya CBR ishyirwa mu nshingan za Minisiteri y’ubuzima, ndetse hahita hanashyirwaho itsinda ry’abantu 7, bahagarariye imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, bazajya kuganira n’iyo minisiteri, bakarebera hamwe uburyo yakwimakazwa mu gihugu hose.
Imwe mu mpamvu zatumye gahunda ya CBR ishyirwa mu maboko ya MINISANTE aho kuba mu biganza by’inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD, ni uko Minisiteri ari urwego rwa Leta, rufite ubushobozi kuva mu nzego z’ibanze, kandi rukaba rushobora gukorana n’abafatanyabikorwa mu buryo bworoshye.
Kugeza ubu gahunda ya CBR irimo kugeragerezwa mu mirenge ya Gahini, Mwiri, Rukara na Murundi ituriye ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza,.



















TANGA IGITEKEREZO