Raporo ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta ya 2018-19 yagaragaje ko ibitaro 42 biri mu gihugu bifite imyanya 3 596(49.3%) itarashyirwamo abakozi mu myanya 7 290 yari iteganyijwe mu mbonerahamwe y’imirimo.
Iyi raporo ivuga ko hari n’abakozi byagaragaye ko bari mu kazi bahemberwa ariko nta baruwa ikabashyiramo nk’uko imbonerahamwe igena imyanya y’imirimo mu bitaro no mu bigo nderabuzima ibiteganya.
Ubwo Minisiteri y’Ubuzima yitabaga Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020, abayigize bagaragaje ko bitumvikana ukuntu umukozi amara igihe akora akazi kazwi ariko nta baruwa ikamushyiramo afite.
Depite Basigayabo Marceline yagize ati “Nibazaga uburyo umuntu ashobora kuba mu kazi Akarere kamuzi ko ari umukozi, umukoresha we wa mbere akaba abona ko ari umukozi ariko muri Dosiye ye haburamo ibaruwa imwohereza mu kazi, akabamo kugeza igihe Komisiyo iza igasanga atujuje ibyangombwa kandi mumuzi nk’umukozi, munamuhemba.”
Depite Basigayabo yavuze ko kwandika iyo baruwa atari ikintu gihambaye ku buryo gishobora kumara iminsi kikaba cyagira ingaruka ku kazi cyangwa umukozi.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Muhongayire Christine, yasabye Minisante kugaragaza ingamba zihamye ifitiye icyo kibazo cyane cyane ku bakozi bakigaragara mu bitaro bitandukanye badafite amabaruwa abashyira mu kazi.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa rusange muri Minisante, Ndonkeye Valens, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko imvano y’abakozi bari mu kazi badafite izo baruwa ari uko mbere ya 2016 nta mbonerahamwe igena imyanya y’imirimo mu bitaro no mu bigo nderabuzima yari ihari.
Ati “Kuva twatangira gushyira mu bikorwa iyi mbonerahamwe muri Gicurasi 2017, simpamya ko hari umuntu waba uri mu kazi udafite urwandiko rumushyira mu kazi. Ni abantu bakomoka cyera tutaragira imbonerahamwe ariko aho iziye, ubona ko tugenda tujya mu murongo wayo, ubona ko mu gihe kiri imbere ibi bintu bitazongera kugaragara.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko ahantu haba hakigaragara abakozi badafite impapuro zibashyira mu kazi ba vuba baba batarashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ndetse ko Uturere twahawe amabwiriza yo gukemura icyo kibazo byihuse.
Ati “Twahaye amabwiriza Uturere ngo bashyirwe mu myanya bave muri ka kajagari bajye ku mbonerahamwe y’umurimo.”
Uyu muyobozi nubwo atavuze umubare nyawo w’abakozi badafite izi baruwa, yasobanuye ko abantu batarazihabwa ari bacye cyane bagiye mu myanya mbere ya 2016.



















TANGA IGITEKEREZO