00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yibutse abayikoreraga bazize Jenoside, isigira isezerano rikomeye ikigo cy’isanamutima cya Bugesera

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 April 2019 saa 10:40
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abari abakozi b’urwego rw’ubuzima 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isezeranya ikigo cy’isanamutima [Aheza Healing and Career Center] cya Bugesera kugikorera ubuvugizi kikabona miliyoni zisaga 63Frw gikeneye.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Mata 2019, aho abakozi ba Minisante, ibigo biyishamikiyeho n’abafatanyabikorwa babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [GAERG], Nshimiyimana Emmanuel, yababwiye ko zimwe mu nshingano icyo kigo gifite ari uguhangana n’ihungabana ryugarije abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisante bwerekanye ko mu bacitse ku icumu batatu, umwe ahorana agahinda gakabije mu gihe mu bandi bantu 10 umwe niwe ugahorana.

Nshimiyimana ati “Ibyo byose ni ibibazo bitwugarije, twibaza uburyo twabigiramo uruhare mu kubikemura dufatanyije n’abafatanyabikorwa ariko kandi mu myaka 25 Jenoside irangiye Leta y’u Rwanda yabaye hafi y’abanyarwanda, cyane cyane abacitse ku icumu mu kwiyubaka, mu kwiga ariko ikibazo cy’ihungabana kirakomeza kigakura.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, yavuze ko Minisante n’ibigo biyishamikiyeho bageneye iki kigo 1/10 [miliyoni 6.3Frw] cy’amafaranga gikeneye angana na Miliyoni 63Frw kugira ngo gifashe abacitse ku icumu bagihura n’ihungabana.

Yakomeje agira ati “Nkaba nijeje ubuyobozi bw’aka Karere bwatwakiriye uyu munsi, ubwa GAERG n’ubw’iki kigo ko tuzatangamo inkunga ishoboka nyuma y’iki cyumweru cyo kwibuka ariko nanone inkunga si amafaranga gusa.”

Minisitiri Gashumba yavuze ko buri mukozi ashobora no kugisura, akaganiriza abo giha serivisi bakabafasha kudaheranwa n’agahinda.

Yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko 42 bakoreraga urwego rw’ubuzima, ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe.

Ati “Ni umwanya wihariye wo kubasubiza agaciro no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho. Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga ‘Kwibuka Twiyubaka’ natwe abakozi b’urwego rw’ubuzima dufate umugambi utubereye wo kuba ku isonga mu kwiyubaka.”

Yabasabye gukomeza gushyigikira ibyagezweho no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Umunsi nk’uyu ni uwo kwitekerezaho, tukibuka ko akazi dukora gatandukanye n’ak’abandi bose [...] ko kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda. Nkaba ngira ngo nsabe buri wese kwibuka ko intebe yicayeho yari yicayeho uwishwe azira uko yaremwe.”

Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisante, Dr. Muvunyi Zuber, yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside, urugamba rwari rusigaye ari ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda kandi aho rugeze hashimishije.

Abantu batandukanye bifatanyije na Minisante mu kwibuka abakozi bayo
Abayobozi batandukanye muri Minisante bari bitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Minisante bari bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Gashumba ashyikiriza Umunyamabanga mukuru wa GAERG sheki ya miliyoni 6,3Frw
Minisitiri Gashumba ashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane mu rwibutso rwa Ntarama
Minisitiri Gashumba n'abandi bayobozi basuye ikigo cy'isanamitima cya Bugesera
Minisitiri Gashumba yavuze ko buri wese ashobora gusura iki kigo cy'isanamitima
Minisitiri Gashumba n'abandi bayobozi bacanye urumuri rw'icyizere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisante Dr Ndimubanzi ashyira indabo ku mva
Umunyamabanga mukuru wa GAERG, Nshimiyimana Emmanuel, avuga ko iki kigo gifasha mu guhangana n’ihungabana
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Jeanine Condo, ashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, Dr Juliet Bataringaya ashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Bugesera Imanishimwe Yvette ari kumwe n'abayobozi ba Minisante
Ifoto y'urwibutso na bamwe mu bagizwe abapfakazi na Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages