00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yiteguye guhangana n’ihungabana mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 31 March 2015 saa 09:03
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko ikomeje kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho yaguhuguye abazafasha abazahura n’ibibazo by’ihungabana muri buri mudugudu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 31Werurwe 2015, ishami rishinzwe kwita kundwara zo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima ryasobanuye aho imyiteguro igeze ndetse n’impamvu bitegura hakiri kare.

Dr Kayiteshonga Yvonne, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku ndwara zo mutwe ati ”Igihe cyo kwibuka si igihe cyoroshye, benshi baba bafite ubwoba kuko baba bibuka ibihe bikomeye banyuzemo. Ni yo mpamvu haba hakenewe gutangwa ubutumwa bwubaka kandi buhumuriza.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu baba barahuguye abantu batandukanye bo gufasha abagize ikibazo cyo guhungabana ku rwego rw’umudugudu.
Yongeyeho ko kandi burya umuti wa mbere wagabanya ibibazo byihungabana, ari uko uwahungabanye agira abamubaha hafi bakamuhumuriza.

Misago Nancy Claire, umukozi mu ishami ryita kundwara zo mu mutwe yavuze ko mu bahuguwe harimo abajyanama b’ubuzima, aho bongerewe ubushobozi ngo barusheho gufatanya n’abandi babifite mu nshingano kwita ku wagize ikibazo cy’ihungabana. Ababifite mu nshingano kandi barimo umuryango utabara imbabare Croix Rouge, AERG/GAERG na bo basabwe guhorana ibikoresho byabo bifashisha batanga ubuvuzi ndetse n’ubufasha bw’ibanze.

Nubwo umubare munini w’abahungabana ufashirizwa kuri site ziberaho ibikorwa byo kwibuka, hari ubwo biba ngombwa ko uwahungabanye ajyanwa ku kigo nderabuzima, byaba bikomeye akaba yagezwa ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe mu gihe yaba agaragaje ibimenyetso by’izi ndwara, akaba ari yo mpamvu hateganyijwe imbangukiragutabara zizafasha kubagezayo.

Mu rwego kandi rwo gufasha kurushaho ababa bagaragaje ibimenyetso bikomeye by’ihungabana hahuguwe umuforomo umwe kuri buri vuriro ndetse na serivisi z’ubuvuzi zikazajya zikora amasaha 24/24.

Ku kibazo cy’inshike zitabasha kugera ku masite yo kwibuka kubera intege nke kandi zishobora guhura n’ihungabana ziri mu rugo ntizigire uziba hafi ngo azifashe, Françoise Murekatete, Umukozi muri AVEGA yagize ati “Ubu twamaze kubona ko umuryango nyarwanda ufite ubushake bwo kwita ku nshike. AVEGA na yo izamanuka isange abagenerwa bikorwa bayo, by’umwihariko inshike babageze aho ibikorwa byo kwibuka biri kubera kandi tuzabaha abo kubana na bo babahora hafi banabarinde ubwigunge.”

Yakomeje avuga ko ubufasha butagomba gutangwa n’abahuguwe cyangwa abaganga gusa, ahubwo ko buri wese hari icyo yakora, aho asabwa kugaragaza ubumuntu kuko burya uwahungabanye ari cyo aba akeneye cyane. Ibi wabikora umuha icyo akeneye ubashije kubona cyangwa se umukorera ubuvugizi ku babishinzwe.

Uretse abaganga, abajyanama b’ubuzima, abakorera bushake bo muri AERG, hanahuguwe abapolisi 100 bazafasha mu bikorwa byo kwita ku bagize ibibazo by’ihungabana.

MINISANTE yanashyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa ari wo 119, uzajya wifashishwa mu gihe hari uhuye n’ikibazo cy’ihungabana ari nko mu rugo cyangwa ahandi atabasha guhita abona uwamufasha wabihuguriwe.

Mu mwaka wa 2014, abagize ibibazo by’ihungabana bagafashwa ni 3094, muri bo 68% bafashirijwe kuri site ziberaho ibikorwa byo kwibuka, 32% bajyanwa mu bigo nderabuzima aba ari ho bafashirizwa. 81% ni abagore n’aho 19% ni abagabo.

Iyi mibare ariko ni abo babashije kwandika kuko hari n’abagendaga batanditswe kubera umubare mwinshi w’abari bakeneye ubufasha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages