Ibi bikoresho byakiriwe na Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa 12 Kanama, bizakoreshwa mu kurinda abaganga, abaforomo n’abarwayi bo mu bitaro n’ibigo nderabuzima bigera kuri 349 byo mu turere 25.
By’umwihariko ibi bikoresho bigenewe umushinga usanzwe ukorana na Minisiteri y’ubuzima mu kongerera ubushobozi ibitaro byo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman washyikirije Leta y’u Rwanda ibi bikoresho mu izina ry’igihugu cye, yavuze ko Amerika yumva ko gutanga umusanzu mu nzego z’ubuzima ari inshingano zayo ari nayo mpamvu ikomeje kugenera u Rwanda ibirufasha guhangana na Covid-19.
Yagize ati “Nk’abafatanyabikorwa, ni inshingano yacu gutanga ubufasha bukenewe muri ibi bihe, indwara z’ibyorezo ntizigira imipaka rero tugomba gukora ibishoboka twese hamwe mu kurwanya iki cyorezo kuko ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu, ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu”.
Ambasaderi Vrooman yavuze ko igihugu cye kizafatanya na Minisiteri y’ubuzima kugira ngo ibi bikoresho bigere kubo bigenewe vuba.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima. Iyakaremye Zachée wakiriye iyi nkunga, yashimye by’umwihariko umusanzu iki gihugu gikomeje gutanga ku banyarwanda mu guhangana na Covid-19, avuga ko ibi bikoresho bazabifata neza kugira ngo bitange umusaruro.
Yagize ati “Mwongeye gukora ikindi gikorwa cy’ingirakamaro ku baturage n’ubushobozi bwacu mu guhangana n’iki cyorezo, ndi hano kugira ngo mbasezeranye ko ibi bikoresho tuzabikoresha neza kugira ngo abatanga serivisi z’ubuvuzi babibyaze umusaruro".
Ibi bikoresho bije mu gihe hatarashira ukwezi iki gihugu gihaye Leta y’u Rwanda imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka, ibintu Iyakaremye yavuze ko “byongereye igihugu ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19”
Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury n’abahagarariye Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Iyi nkunga ije isanga izindi zifite agaciro ka miliyari 11 Frw Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha u Rwanda mu rwego rwo guhangana na Covid-19 zirimo izatanzwe mu kubaka kandagira ukarabe hirya no hino mu Rwanda.
Hari kandi izatanzwe muri gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kwirinda no kurwanya Covid-19 n’imiti yabugenewe ndetse n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buvuzi byagiye bitangwa n’iki gihugu mu bihe bitandukanye.
Amafoto: Muhizi Serge


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!